Bushayija Pascal yasubiyemo indirimbo Elina yari imaze imyaka 34

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 Kanama 2020 saa 09:54
Yasuwe :
0 0

Bushayija Pascal ni umunyamuziki akaba n’umunyabugeni wamenyekanye kuva mu myaka yo hambere cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo ‘Elina’, kuri ubu yamaze kuyisubiramo anayikorera amashusho.

Indirimbo y’amateka ku buzima bwe ndetse inafite icyo isobanuye ku rukundo rwe, Bushayija avuga ko yayikoze mu 1986 bivuze ko imaze imyaka 34 isohotse.

Bushayija avuga impamvu yahisemo gusubiramo indirimbo Elina, yagize ati “Ni indirimbo yakunzwe cyane, abantu bahoraga bayinsaba, nagerageje kuyisubiramo bijyanye n’igihe. Benshi bambazaga ibijyanye n’amashusho yayo bituma mu kuyisubiramo nayo nyatekerezaho.”

Indirimbo Elina yashibutse ku nkuru y’ishavu yagiriye mu rukundo

Bushayija avuka mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda, yabwiye IGIHE ko yamenyanye na Elina bahuriye mu bukwe bambariye abageni.

Ubu bukwe bwabereye iwabo wa Bushayija, bwabaye mu 1985 bombi bahuza urugwiro, baribwirana birangira bahanye imyirondoro batangira kujya bandikirana amabaruwa.

Ati “We yabaga i Butare ahantu hitwa i Mugombwa, njye mba i Rubavu nkajya njya kumusura noneho nyuma aza kurongorwa n’umwarimu bakoranaga bituma mubura ariko kuba twarabaga ahantu hatandukanye kandi nta tumanaho riteye imbere ryabagaho, biri mu byatumye urukundo rwacu rucika intege.”

Bushayija avuga ko kugira ngo yandike ibaruwa igere ku muntu byasabaga igihe kinini cyane kigera no ku kwezi.

Yasirisimbye mu mihanda ashaka Elina

Bushayija urukundo rwaramuriye ruramurembya ahitamo kujya iwabo wa Elina i Butare, aho yigishaga aramubura, akajya yirirwa asirisimba mu mihanda y’i Kigali na Butare ageze aho ararambirwa.

Ati “Urumva i Kigali nari mpafite abavandimwe banjye noneho aho we yigishaga ahitwa Mugombwa kandi aho yakomokaga ntabwo hari hafi aho, abana n’abandi bakobwa.”

“Muri icyo gihe byarangoye cyane kugira ngo nzamubone, kuko yaragiye ajya kwishakira umugabo, nkajya kumushakira aho atakibarizwa noneho njye ngakomeza kuhajya nkaza i Kigali nkasubira i Butare, ariko ngeze aho ndamubura burundu.”

Avuga ko yageze aho akarambirwa yabaza abakobwa babanaga na Elina bakamubwira ko yashatse umugabo ariko bakaba batazi aho atuye.

Iwabo wa Elina bacubije urukundo rwe na Bushayija

Bushayija avuga ko nyuma yo gutandukana na Elina bakongera guhura mu 2014, yaje kumuhishurira ko gutandukana kwabo kwagizwemo uruhare n’iwabo w’umukobwa.

Ati “Yatinye kubimbwira mbere ajya kumbenga ariko mu 2014 duhura yampishuriye ko byatewe n’iwabo. Bamubwiraga ko badashobora kwemera ko ashaka umuntu uri kure ye kandi rero hari harimo n’ibibazo byari hagati y’uturere.”

Bahura baraganiriye, Elina amubwira ko yumviye ababyeyi kuko ngo ‘abana ba kera bubahaga cyane’ akanga kubimubwira kugira ngo atamutera agahinda.

Ahimba indirimbo ‘Elina’ amarira yarashokaga

Iyi ndirimbo ya Elina yaciye ibintu, uyu musaza yemeza ko igihe cyageze kugira ngo nibura arebe ko yazabona umukunzi we agahitamo kujya mu nganzo.

Ati “Nageze aho ndavuga nti reka mbimpe indirimbo nyishyire kuri Radio gusa ubwo butumwa ajye abwumva. Duhura naramubajije nti ese iriya ndirimbo warayumvaga ugatekereza iki? ati numvaga ko arinjye wavugaga gusa urabona ibyabaye mu 1994 nari nzi ko utakibaho kuko nanjye naragushakishaga nk’uko wanshakishaga kugira ngo menye amakuru yawe.”

Ntabwo yakwibagirwa ibihe byo guhimba indirimbo ya Elina kuko akenshi amarira yabaga ashoka ku matama iyo yafataga gitari ari kuyinoza, imufata ibyumweru bibiri gusa.

Avuga ko umugore we akiriho hari igihe bateraga urwenya akamubwira ati ‘ariko buriya wabonaga utarasaze?’ undi mu kumusubiza akamubwira ko byari urukundo.

Ubu n’abana be bajya bamwibutsa iby’inkuru ya Elina, bakamuseka bamubaza ikibatsi cy’urukundo cyari cyamufashe akora iriya ndirimbo. Mu kubasubiza akababwira ko kera baririmbaga ‘ibintu biriho’.

Iyo muganira akubwira ukuntu ubu Elina ameze neza aherutse no gushyingira umwana.

Elina amaze kumusimbuza babiri

Bushayija afite abana babiri yabyaranye n’umugore bashakanye mu 1990 nyuma y’imyaka ine Elina amuteye uw’inyuma. Umwana we mukuru afite imyaka 24 naho umuto afite 22. Bose ni abakobwa bari gusoza kaminuza.

Uyu nawe yaje kwitaba Imana mu 2001. Icyakora yanze guheranwa n’irungu ashaka undi baherutse gukora ubukwe mu minsi ishize.

Bushayija asubiyemo indirimbo Elina nyuma y’igihe gito gishize yiyemeje kongera kubura ibijyanye n’umuziki aho yakoze indirimbo nka Nyundo ivuga agace k’iwabo ku ivuko n’izindi zinyuranye amaze iminsi asohora.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Jay P mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Philos.

Reba indirimbo Elina yasubiwemo na Bushayija Pascal

Elina amaze gusimbuzwa kabiri, mu minsi ishize Bushayija yakoze ubukwe n'umugore wa kabiri
Usibye kuba umuhanzi, Bushayija ni n'umunyabugeni ukomeye mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .