Bushayija yasubiyemo indirimbo “Dina” yakoreye umukobwa bakundanaga mu 1987

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Ukwakira 2020 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Bushayija Pascal ni umunyamuziki akaba n’umunyabugeni wamenyekanye kuva mu myaka yo hambere cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo ‘Elina’, kuri ubu yamaze gusubiramo iyitwa ‘Dina’ yanditse mu 1987 ayihimbiye umukobwa biteguraga kurushinga nubwo bitakunze.

Dina ni indirimbo y’amateka ku buzima bwe ndetse inafite icyo isobanuye ku rukundo rwe, yayikoze mu 1987, bivuze ko imaze imyaka 33 isohotse.

Iyi ndirimbo yayikoreye umukobwa witwa Dina yari yarihebeye nyuma yo gutandukana na Elina, avuga ko urukundo rwabo rutaje kugenda uko babyifuzaga kuko umukobwa yaje kujya hanze amatage akabatandukanya.

Ati ”Nyuma yo gutandukana na Elina, byabaye ngombwa ko nkundana n’undi mukobwa, uyu yabaye Dina wari uri gusoza amashuri ye yisumbuye. Akirangiza rero byabaye ngombwa ko ajya hanze y’u Rwanda dutandukana gutyo.”

Nubwo batabanye nkuko babyifuzaga, bakomeje kuvugana, ati “Turavugana rwose aracyaba hanze ariko tujya tuvugana kuko n’iyi ndirimbo asanzwe ayizi.”

Iyi ndirimbo Bushayija ayisubiyemo nyuma ya Elina nayo yari imaze imyaka 34 isohotse aherutse gusubiramo.

Uyu muhanzi yavuze ko afite indirimbo nyinshi muri studio ari gukora ku buryo yiteguye kuzisohora bidatinze.

Bushayija afite abana babiri yabyaranye n’umugore bashakanye mu 1990 nyuma y’imyaka ine Elina amuteye uw’inyuma, abuze n’amahirwe yo kubana na Dina. Umwana we mukuru afite imyaka 24 naho umuto afite 22. Bose ni abakobwa bari gusoza kaminuza.

Uyu mugore yaje kwitaba Imana mu 2001. Icyakora yanze guheranwa n’irungu ashaka undi baherutse gukora ubukwe mu minsi ishize.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Jay P mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Philos.

Reba hano indirimbo ’Dina’ Bushayija Pascal yasohoye

Bushayija Pascal uzwi muri ‘Elina’, yasubiyemo iyitwa Dina yakoreye umukobwa bakundanaga mu 1987
Usibye kuba umuhanzi wa muzika, Bushayija Pascal ni umunyabugeni w'umuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .