Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Bushali yamenyesheje abakunzi be ko buri wese umuzi yakumva imbaraga yakoresheje kuri iyi album, ahamya ko yamuvunnye kuko yayifatanyaga n’inshingano za kibyeyi.
Ati “Integuza ya ‘Full moon’ isobanura inzira n’imbaraga nashyize mu muziki wanjye, umuntu unzi ashobora kuvuga umuhate ngira n’ubwo urugendo rutoroshye. Nize byinshi naniyungura ubumenyi muri byinshi kurusha ibisanzwe. Gufatanya kuba ndi umubyeyi no gukora kuri iyi album kuva igitangira byari umugisha n’impinduka nshya kuri njye, ibi n’inkisomo rishya nize.”
“Ni iterambere no gukura mu rugendo rwanjye nk’umuhanzi, bikiyongera ku kuba ndi umubyeyi mwiza w’abana banjye beza babiri b’abahungu nkanatanga umuziki mwiza. Iyi album ni iyo kwishimira guhozaho nagize mu muziki, mbashishikarije kumva indirimbo nshya kandi nizeye ko zizabashimisha nk’uko zanshimishije.”
Iyi album igizwe n’indirimbo 17, iriho izo yakoranye n’abahanzi barimo Slum Drip na B Threy bakoranye iyitwa ‘Iraguha’, Kivumbi bakoranye iyitwa ‘Unkundira iki’, ‘Moon’ yakoranye na Khaligraph Jones, na ‘Kuki unteza i niqquh’ yakoranye na Nilan.
Uretse izi ndirimbo izisigaye uko ari 13 zose Bushali yaraziririmbanye ndetse ahamya ko mu minsi ya vuba abakunzi be batangira kuzibyina imwe ku yindi cyane ko yatangiye kuzisohora.
Bushali ni umwe mu baraperi bari kwitwara neza muri iki gihe, yatangiye umuziki mu mpera za 2013.
Iyi ni album ye ya kane izaba ikurikira iya mbere yise ‘Nyiramubande’, iya kabiri yise ‘Ku gasima’ n’iya gatatu yise ‘!B!HE B!7’.
Uyu musore ni umuhanga mu gushushanya ndetse mu mabyiruka ye yatangazaga benshi, uretse ibyo yanabaye umuririmbyi muri korali muri ADEPR ariko aza kubivamo akomereza umuziki muri Hip hop.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!