Yabwiye IGIHE ko igihe kigeze akongera kugaragaza icyo ashoboye mu muziki nyuma y’igihe ahugiye muri gahunda ze bwite.
Ati “Nari mpugiye mu kazi gasanzwe n’umuryango, nibyo biba bihoraho, sinari mpari ariko ubu naje.”
Bushali we yahishuye ko Slum Drip yari amaze igihe ahugiye ku mishinga y’ibihangano bishya yitegura gusohora mu minsi ya vuba.
Ati “Afite imishinga ijya hanze mu minsi ya vuba, yari amaze igihe ari byo ahugiyemo. Ubundi twe iyo umuntu atagaragara ni uko tuba turi gutegura ibintu byiza bikwiye abantu bacu.”
Uyu muraperi yemeje ko mu bitaramo bisigaye, azakorana bya hafi na Slum Drip.
Bushali, Slum Drip bafatanyije na B-Threy ni abaraperi bahuriye mu itsinda rya Kinyatrap bakaba baramenyekanye cyane na mu ndirimbo ‘Ni tuebue’ yabiciye bigacika, n’ubu ikaba ikiri ku mitima y’abatari bake.
Uretse iyi ndirimbo ya kera bahuriyemo, aba baraperi banahuriye ku ndirimbo ’Iraguha’ iri mu zigize Album nshya ya Bushali izwi nka ’Full moon.’
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!