Amakuru yizewe agera ku IGIHE ahamya ko Bushali wakekwagaho gukoresha ibiyobyabwenge yarekuwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Ukuboza 2020.
Uyu waduhaye amakuru yavuze ko uyu muhanzi asohotse yarahinduye imitekerereze, ku buryo yaba mu mibereho ye cyangwa imikorere hari byinshi abasanzwe bamuzi bazabona nk’impinduka.
Mu Ugushyingo 2020 hari hasohotse amakuru y’uko uyu muraperi yari yashyizwe ku rutonde rw’abashoboraga kujyanwa Iwawa mu kigo ngororamuco, ariko mu buryo butunguranye ntabwo yigeze ajyayo.
Bushali yafatanywe n’abandi bantu bari gukoresha ibiyobyabwenge, gusa ngo bitewe nuko atabifatanywe imbonankubone, byatumye ajyanwa mu kigo ngororamuco aho kumujyana mu rukiko.
Si ubwa mbere Bushali yari avuzwe mu gukoresha ibiyobyabwenge. Mu mpera za 2019 yatawe muri yombi ndetse ajyanwa mu nkiko akurikiranyweho kubikoresha. Icyakora aza kurekurwa n’urukiko.
Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’iki kigo ngo tubone amakuru arambuye ku ifatwa ry’uyu muhanzi ndetse n’abo bafatanywe ariko ntibyadukundiye.
Ikigo Kinyurwamo by’Igihe Gito (Transit Center) cy’Umujyi wa Kigali giherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gikondo.
Iki kigo cyakira abagaragaweho imyitwarire ibangamiye ituze ry’abaturage harimo abafatiwe mu bikorwa by’uburaya, ubuzererezi, gukoresha ibiyobyabwenge, n’ubucuruzi bwo mu muhanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!