Bushali wamamaye muri ‘Nituebue’ yasohoye album y’indirimbo 12

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Nyakanga 2019 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Hagenimana Jean Paul witwa Bushali The Trigger, yashyize hanze album ye nshya yise ‘Ku Gasima’ igaragaza ubuzima buri wese ashobora kubamo butari bwiza mbere y’uko agira amafaranga.

Iyi album y’uyu musore iriho indirimbo 12 zirimo iyitwa ‘Kinyatrap’, ‘Sindi Mubi’, ‘Zunguzayi’, ‘Ipafu’, ‘Kinyarock’, ‘Mamayiwe’, ‘Kugasima’, ‘Inganjyi’, ‘Ayura’, ‘Bitinze’, ‘Impanda’ na ‘Niyibizi’.

Mu ndirimbo yitwa ‘Sindi Mubi’ aba avuga ko abantu bamufata uko atari bakumva ko ari mubi kandi mu by’ukuri atari ko biri ahubwo byaratewe n’ubuzima.

Nko mu nyikiriza yayo agira ati “Amarira y’umugabo atemba agwa mu nda kuki utumva, sinahisemo umugabo, wandebye nabi umfata nabi nari sekibi, sindi mubi […]”. Muri iyi ndirimbo akomeza avuga ko atari mubi ahubwo ikibitera aricyo kiba impamvu.

Mu yindi ndirimbo yitwa ‘Ku gasima’ uyu musore yitiriye iyi album, yishyize mu mwana wakuriye mu buzima bugoye iwabo ari abakene agahitamo kujya kuba ku muhanda.

Aganira na IGIHE, Bushali yavuze ko impamvu iyi album ye yayise ‘Ku gasima’ ari uko igaruka ku buzima buri wese ashobora kubamo mbere yo kugira amafanga.

Ati “Impamvu album nayise ‘Ku gasima’, ni ubuzima bwa buri wese mbere y’uko atera imbere, ku gasima ni ahantu hahurira abantu bafite inzozi nyinshi z’ejo hazaza ariko batizera ko bizakunda. Ubutumwa burimo ni ukutiheba mu buzima.”

Indirimbo ziriho zakozwe n’aba-producer batandukanye barimo Danny Beats, Dr. Nganji, Victoria, Bushali na Maxime.

Bushali ni umwe baraperi bari kwitwara neza muri iki gihe, yatangiye umuziki mu mpera za 2013. ‘Ku gasima’ ni album ye ya kabiri ije nyuma y’iya mbere yagiye hanze muri Gashyantare mu 2018 yise ‘Nyiramubande’.

Uyu musore ni umuhanga mu gushushanya ndetse mu mabyiruka ye yatangazaga benshi, uretse ibyo yanabaye umuririmbyi mu korali muri ADEPR ariko aza kubivamo akomereza umuziki muri Hip Hop.

Izina rya Bushali The Trigger riherutse kuzamurwa cyane n’indirimbo yise ‘Nituebue’ yahuriyemo na B-Threy ndetse n’uwitwa Slum Drip.

Ushaka kureba indirimbo ziri kuri album nshya ya Bushali wakanda aha

Reba Nituebue, yazamuye izina rya Bushali


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .