Ibi bitaramo byatangiriye muri ‘CAVM- Busogo’ ku wa 9 Ugushyingo 2024, byari byakomereje muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2024.
Bwiza na Bushali nibo bahanzi bari kugendana n’iyi radiyo iri kumenyekanisha igikorwa cya ‘Isango na Muzika Awards’, aho izengurukana n’abafatanyabikorwa bayo.
Ni igitaramo cyatangijwe n’abahanzi bari kuzamukira muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, hakurikiraho Kenny Edwin wabanjirije Bwiza ku rubyiniro.
Muri iki gitaramo cyari kiyobowe na MC Tino, Bwiza yongeye kugaragaza ko ari umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bafite abakunzi benshi muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.
Nyuma ya Bwiza, Bushali nawe yahise azamuka ku rubyiniro asusurutsa abanyeshuri bari benshi mu cyumba cyaberagamo igitaramo.
Bushali waririmbiye abanyeshuri nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe, niwe washyize akadomo kuri iki gitaramo byitezwe ko kizakomereza mu tundi turere turimo Nyabihu na Nyagatare.
Ikigo cy’itangazamakuru cya Isango Star kigiye gutanga ku nshuro ya gatanu ibihembo bya IMAwards (Isango na Muzika Awards) bigenerwa abahize abandi mu myidagaduro.
Ibi bihembo bigamije gushimira abahanzi ndetse n’abari mu ruganda rw’imyidagaduro, bizatangwa tariki 22 Ukuboza 2024 muri Kigali Convention Centre.
Kuva mu 2023 ibi bihembo bibanzirizwa n’ibitaramo bibera hirya no hino mu gihugu bizwi nka ’Isango na Muzika Awards Tour’.
Abahanzi bahatanira ibi bihembo ndetse n’abazitabira ibitaramo bya Isango na Muzika Awards Tour bazatangazwa mu minsi iri imbere.
Ibi bihembo bitegurwa na Isango Star binyuze mu kiganiro “Isango na Muzika” kimaze imyaka irenga 10 giteza imbere abahanzi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!