00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bushali na B Threy baririmbiye abantu mbarwa i Lille (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 May 2024 saa 02:17
Yasuwe :

Abaraperi Bushali na B Threy bamaze iminsi ku Mugabane w’u Burayi aho bitabiriye Iserukiramuco ryitwa ‘Africa Fest’ baririmbiye abantu bake cyane mu ijoro ryo ku wa 24 Gicurasi 2024, mu gitaramo cyatunguranye kuko ubusanzwe aba bahanzi bari mu bafite izina rikomeye mu Rwanda.

Iki gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Lille mu Bufaransa cyitabiriwe n’abantu mbarwa cyari icya kabiri aba baraperi bakoze kuva bagera mu Burayi kuko mu minsi ishize hari icyo baririmbyemo i Paris, icyakora cyo kibona abantu.

Yaba aba bahanzi ndetse n’abateguye iki gitaramo, nta ruhande ruratangaza impamvu y’imigendekere mibi yacyo.

Nubwo iki gitaramo nyamukuru cyatumye berekeza i Burayi kitagenze neza, aba baraperi bategerejwe mu bindi bitaramo birimo ibizabera mu Bubiligi, Pologne n’ahandi.

Ku rundi ruhande abakunzi b’aba baraperi bari kwishimira ko bageze ku rwego rwo kujya gutaramira hanze y’u Rwanda.

Aba bahanzi bombi bazamukiye mu nzu ya Green Ferry Music ari naho batangiriye injyana ya Kinyatrap bakazatarama muri ibi bitaramo bari kumwe na Dr Nganji usanzwe ubafasha mu bijyanye no gutunganya indirimbo.

Bushali na B Threy bataramiye abantu mbarwa i Lille mu Bufaransa
Ubuke bw'abitabiriye iki gitaramo ntabwo bwaciye intege aba baraperi
Bushali na B Threy bafatanyije ku rubyiniro basusurutsa abantu bake bitabiriye igitaramo cyabo i Lille
Dr Nganji niwe wavangiraga aba bahanzi imiziki ubwo bari ku rubyiniro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .