00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bushali, Miss Muyango na Bruce The 1st mu byamamare byakurikiye umukino wa APR na Patriots (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 April 2025 saa 12:47
Yasuwe :

Ku mukino wa shampiyona ikipe ya Patriots BBC yaraye itsinzemo APR BBC, hagaragaye benshi mu byamamare byari byawitabiriye birimo abakobwa bafite amakamba ya Miss Rwanda, abahanzi bari biganjemo abaraperi n’abandi benshi.

Mu bitabiriye uyu mukino harimo Miss Umunyana Shanitah wabaye Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda mu 2018, aba Miss Supranational Rwanda mu 2019 ndetse na Miss East Africa 2021-2022.

Undi witabiriye uyu mukino ni Miss Muyango Claudine wegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda 2019 n’abandi barimo Irakoze Vanessa witabiriye Miss Rwanda mu 2018.

Si aba gusa kuko hari abahanzi barimo Bruce The 1st, Kenny K-Shot, Bushali n’abandi benshi.

Patriots BBC yagiye kuwukina idahabwa amahirwe kuko yaherukaga gutsindwa imikino ibiri yikurikiranya. Ni mu gihe, Ikipe y’Ingabo yo yari hejuru kuko yari imaze imikino 15 idatsindwa.

Umukino warangiye, Patriots BBC ihagaritse APR BBC iyitsinda amanota 71-62. Uyu ukaba wakurikiye uwo UGB yatsinze Tigers BBC amanota 100-94.

Patriots BBC yatsinze APR BBC mu mukino wari urimo ishyaka ryinshi
Franck Axel uri mu bakora umwuga wo gufotora mu Rwanda (ubanza iburyo) yakurikiye uyu mukino
Kenny K-Shot yarebye imikino yose muri BK Arena
Irakoze Vanessa udakunze gucikwa n'imikino ya Basketball yari yagiye kwihera ijisho
The Trainer ni umwe mu bitabiriye uyu mukino muri BK Arena
NEP DJs nibo bavangaga imiziki
Umunyamakuru wa RBA, Lucky Nzeyimana yari muri BK Arena
Miss Muyango yakurikiranye uyu mukino
Abaraperi barimo Bushali na Bruce The 1st barebye uyu mukino
Umunyana Shanitah akunze gukurikira imikino ya Basketball
Bushali udakunze kugaragara mu mikino yitabiriye uwo kuri uwo munsi
Tuyishime Kharim uzwi nka Kenzman yari muri BK Arena
Christelle Danis Igeno Uwase uzwi ku mbuga nkoranyambaga yari muri BK Arena

Amafoto: Shema Innocent


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .