Mu bitabiriye uyu mukino harimo Miss Umunyana Shanitah wabaye Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda mu 2018, aba Miss Supranational Rwanda mu 2019 ndetse na Miss East Africa 2021-2022.
Undi witabiriye uyu mukino ni Miss Muyango Claudine wegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda 2019 n’abandi barimo Irakoze Vanessa witabiriye Miss Rwanda mu 2018.
Si aba gusa kuko hari abahanzi barimo Bruce The 1st, Kenny K-Shot, Bushali n’abandi benshi.
Patriots BBC yagiye kuwukina idahabwa amahirwe kuko yaherukaga gutsindwa imikino ibiri yikurikiranya. Ni mu gihe, Ikipe y’Ingabo yo yari hejuru kuko yari imaze imikino 15 idatsindwa.
Umukino warangiye, Patriots BBC ihagaritse APR BBC iyitsinda amanota 71-62. Uyu ukaba wakurikiye uwo UGB yatsinze Tigers BBC amanota 100-94.



















Amafoto: Shema Innocent
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!