00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bushali, B Threy na Slum Drip bagiye guhurira mu gitaramo i Rubavu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Ukuboza 2021 saa 10:33
Yasuwe :

Abahanzi barimo Bushali, B Threy na Slum Drip bagiye gutaramira i Rubavu bafatanyije n’abandi baraperi barimo Trizzie 96, Angelo Jawaanza, Bex RHB na Alen Mun.

Ni igitaramo aba bahanzi bagiye gukora bwa mbere nyuma y’aho mu 2019 irangira, B Threy yasezeye muri Green Ferry (sosiyete yatangiye ibafasha) akayoboka iyo kwikorana ku giti cye, mu gihe Bushali na Slum Drip bari basigaye ukwabo.

Nyuma y’umwaka urenga batavuga rumwe, B Threy na bagenzi be baje kwiyunga batangira kugaragara mu bikorwa bibahuriza hamwe nk’indirimbo n’ibindi.

Mu kiganiro na IGIHE, B Threy yavuze ko iki gitaramo cyavuye mu itsinda ry’abo bakorana bahitamo gutumira abaraperi batangiranye urugendo barimo Bushali na Slum Drip.

Ati “Nyuma y’ibyabaye byose, twe turi abavandimwe. Naje gusanga aribo basore twakorana igitaramo tugaha ibyishimo abafana bacu batahwemye kutwereka urukundo nka Kinyatrap.”

B Threy yavuze ko batekereje gukora iki gitaramo mu Karere ka Rubavu kuko icyorezo cya Covid-19 cyateye batarataramira muri aka karere kazwiho kugira abakunzi benshi ba Hip Hop, bityo agasanga ari ideni bari bafitiye abakunzi babo.

Igitaramo cy’aba baraperi bazongera guhurira ku rubyiniro kuva mu mpera za 2019 ubwo batandukanaga, kizaba ku itariki 11 Ukuboza 2021 kibere ahitwa ‘Kivu Rock Gisenyi’.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw mu myanya y’icyubahiro, naho abifuza kwicarana ku meza yateguwe mu myanya y’icyubahiro bikaba 50,000 Frw.

Kugeza ubu aba basore biteguye kongera kuririmbana nyinshi mu ndirimbo zabo zakunzwe nka ‘Ni Muebue’ n’izindi, amatike y’igitaramo cyabo ari kugurishwa hifashishijwe ikoranabuhanga (Kanda hano ubashe kugura itike yawe).

B Threy yavuze ko abakunzi ba Hip Hop mu karere ka Rubavu ari igihe cyabo cyo kuryoherwa na Kinyatrap.

Bushali, B Threy na Slum Drip batangiranye Kinyatrap bagiye gutaramira i Rubavu
B Threy agiye kongera gutaramana na bagenzi be i Rubavu
Bushali na Slum Drip batangiranye na B Threy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .