Bushali yasangije abamukurikira ikimenyetso cy’uko asutse amarira, yongera kwandika ijambo ’mama’ naryo ariherekesha amarira.
Umwe mu nshuti z’uyu muraperi akaba n’umwe mu bamufasha mu muziki, yabwiye IGIHE ko Bushali ababajwe no kubura umubyeyi we witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 14 Mutarama 2025 azize uburwayi yari amaranye iminsi.
Icyakora ntabwo Bushali aravuga ku rupfu rw’umubyeyi we.
Uyu muhanzi abuze umubyeyi nyuma y’iminsi mike asohoye album yise “Full moon” avuga ko yafatanyije n’umuryango we, urimo umugore we n’abana babiri bamaze kwibaruka.
Inshuro nyinshi Bushali yakunze kubwira itangazamakuru ko uretse Imana imuba hafi mu muziki, ikindi gikunze kumufasha mu muziki we ari amasengesho y’ababyeyi be cyane cyane nyina umubyara.
Ku rundi ruhande, Bushali ntabwo yakunze guhuza ubuzima bw’ubwamamare bwe n’ubw’umuryango we kuko atari kenshi yakunze kugaragaza ababyeyi be yaba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu bitaramo yitabira.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!