Uyu muraperi uri mu bagezweho kugeza uyu munsi, yabwiye IGIHE ko kuba agiye gutaramira i Dubai atari impano yahawe ahubwo ari uko Abanyarwanda batuyeyo batahwemye kugaragaza ko bakunda ibihangano bye.
Ati “Kuba ngiye gutaramira i Dubai hari uwatekereza ko ari impano nahawe cyangwa ari ibyo bankiniye, ntabwo aribyo. Ni uko Abanyarwanda batuyeyo bakunda ibihangano byanjye kandi batahwemye kugaragaza ko banyotewe n’uko nabataramira.”
Yakomeje asaba abanyamakuru n’abafite aho bahuriye n’iterambere rya muzika gukomeza gushyigikira injyana ya Kinyatrap kuko ku bwe asanga ari injyana ikunzwe.
Ati “Dutangira iyi njyana benshi ntabwo batwumvaga, hari umubare munini w’abaduciye intege. Twambitswe ibyasha bitandukanye, gusa uyu munsi urebye uko duhagaze mu muziki nibaza ko ari igihe abahanzi nyarwanda bagashyigikirwa kimwe aho gushaka gutonesha injyana zimwe izindi zikambikwa ibyasha.”
Ubu butumwa Bushali abutanze mbere yo kwerekeza i Dubai aho afite igitaramo ku wa 26 Gicurasi 2022, akazagihuriramo n’abahanzi basanzwe batuye muri uyu Mujyi barimo Green P, Wiz Kool ndetse na Batman ari nawe wagiteguye.
Batman wateguye iki gitaramo we yabwiye IGIHE ko Abanyarwanda batuye i Dubai bategerezanyije amatsiko Bushali cyane ko ari ubwa mbere agiye kubataramira.
Yongeyeho ko uretse gutegura ibitaramo nk’ibi, hari gahunda nyinshi afite zafasha umuziki nyarwanda kurushaho gutera imbere.
Ati “Urebye iki gitaramo ni kimwe ariko mfite n’ibindi byinshi ndi gutekereza, si ibitaramo gusa, hari n’izindi gahunda ndimo zo kureba uko nashinga studio inaha ikora indirimbo mu buryo bw’amajwi ndetse na Video ku buryo uwifuza gukorera inaha byajya bimworohera.”
Green P we ugiye kuririmba muri iki gitaramo, aherutse kutubwira ko ari kwisuganya kugira ngo asohore album ye nshya yiganjeho indirimbo yanafatiye amashusho i Dubai.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!