Burundi: Umuhanzi Vichou Love wamenyekanye mu itsinda ‘Peace & Love’ yanduye Covid-19

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Mata 2021 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Nzigamasabo Vianney [Vichou Love] wamenyekanye cyane mu itsinda rya ‘Peace & Love’ ryamamaye cyane mu muziki w’i Burundi mu myaka ya za 2007-2008, yasanzwemo Covid-19.

Inkuru y’uburwayi bw’uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane nk’umuhanga mu gucuranga nyamara afite ubumuga bwo kutabona, yatangajwe n’ikinyamakuru Akeza.net gikorera mu Burundi.

Uyu muhanzi afashwe na Covid-19 mu gihe Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, aherutse gusaba abaturage b’Umujyi wa Bujumbura kwipimisha iki cyorezo ku bwinshi ku buryo mu byumweru bibiri bizaba byarangiye abarwayi bakitabwaho.

Itsinda ‘Peace & Love’ ryamenyekaniyemo uyu muhanzi, yari arihuriyemo na Jean Bosco Niganzwe wamenyekanye nka Bobo bose bari bahuje ikibazo cyo kuba bafite ubumuga bwo kutabona.

Bobo waririmbanaga na Vichou Love yitabye Imana mu 2016 azize impanuka y’imodoka, bituma mugenzi we atangira urugendo rw’umuziki wenyine.

Itsinda ry’aba bagabo ryamenyekanye cyane mu ndirimbo nka "Ico Imana yifatanyirije" banasubiranyemo n’umuhanzi Danny Nanone wo mu Rwanda.

Indirimbo ’Ico Imana yifatanirije’ yamenyekanishije iri tsinda

Indirimbo ’History’ Vichou yikoranye nyuma y’uko mugenzi we yitabye Imana

Vichou Love yanduye icyorezo cya Covid-19
Vichou Love ni we usigaye mu itsinda Peace & Love ryanditse izina mu muziki w'u Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .