Burundi: Umuhanzi Karim Babel yitabye Imana hamaze gukusanywa arenga miliyoni 25 Frw zo kumuvuza

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Ukuboza 2020 saa 04:03
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi akaba n’umunyarwenya mu Burundi, Ndikumana Karim [Karim Babel] yitabye Imana kuri uyu wa 9 Ukuboza 2020, mu gihe hari hamaze gukusanywa arenga miliyoni 75 z’amarundi, akabakaba miliyoni 25 Frw yo kumufasha kwivuza.

Inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Karim Babel wari umaze igihe arwaye impyiko, yasakaye ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa gatatu.

Uyu muhanzi ntabwo yari afite izina rinini mu muziki cyangwa mu byo gusetsa, ariko ubwo uburwayi bwe bwajyaga mu itangazamakuru izina rye ryarazamutse cyane kuko iyo nkuru yakoze ku mutima abatari bake.

Mu mpera z’Ugushyingo uyu mwaka, abahanzi b’ibyamamare mu Burundi barimo Big Fizzo, Sat B, Nziza Desire, Lollilo n’abandi benshi, bakoze igitaramo cyo gukusanya amafaranga yo kujya kumuvuza kuko byavugwaga ko hakenewe byibuza miliyoni 60 z’amafaranga y’i Burundi.

Karim Babel yatabarijwe bikomeye n’itangazamakuru, amafaranga yo kumuvuza aranaboneka ariko ntibyahita biba kuko byasabaga ko ajya kuvurizwa hanze y’u Burundi.

Ku wa Kabiri tariki 8 Ukuboza 2020, abanyamakuru biganjemo abagize uruhare mu gukusanya inkunga yo kumuvuza bagiye iwabo kubaza umubyeyi we aho gahunda zo kuvuza uyu muhanzi zigeze.

Uyu mubyeyi yemereye abanyamakuru ko bamaze kubona arenga miliyoni 75 yo kumuvuza, icyakora avuga ko bari gushaka kujya kumuvuriza mu Bubiligi aho kumujyana muri Kenya nkuko batangiye gushaka amafaranga babitekereza.

Aya makuru ni amwe mu yabyutse avugwa cyane mu myidagaduro yo mu Burundi, icyakora ubwo benshi bari barangariye ibyatangajwe n’umubyeyi w’uyu muhanzi, haje guhita hamenyekana inkuru y’urupfu rwe.

Benshi bari bamaze kumva ko amafaranga yo kuvuza uyu muhanzi yabonetse, bari batangiye guhanga amaso umuryango we ngo ujye kumuvuza bwangu babaye nk’abaguye mu kantu nyuma yo kumva ko yitabye Imana.

Uyu musore ntabwo mu buhanzi yari yagahamya izina rye, yari mu baraperi bashya mu muziki w’u Burundi, akagira umwihariko wo kuba n’umunyarwenya wakundaga gusetsa abantu abinyujije mu biganiro bigufi byacaga ku mbuga nkoranyambaga.

Akeza.net ni kimwe mu binyamakuru byatangaje mbere inkuru y’urupfu rw’uyu muhanzi

Abahanzi b’ibyamamare mu Burundi bari batangiye gufasha mugenzi wabo ngo abone uko yivuza

Indirimbo Karim Babel yaherukaga gukora

Umuhanzi Karim Babel yitabye Imana hamaze gukusanywa arenga miliyoni 25 Frw zo kumuvuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .