Itike ya make yari yashyizwe ku bihumbi 100 FBu (arenga ibihumbi 30Frw) mu gihe indi yaguraga ibihumbi 200FBu (hafi ibihumbi 70Frw) naho abantu icumi bicaranye ku meza itike ishyirwa kuri miliyoni 1,5FBu (ibihumbi 500Frw).
Ni igitaramo bari bateganyije ameza 75 ariko birangira bongeyemo andi 50 kubera ubwinshi bw’abifuzaga kureba uyu muhanzi uri mu bafite abakunzi benshi i Burundi.
Cyari igitaramo cya mbere uyu muhanzi akoreye i Bujumbura nyuma yo kumutumira igihe kinini ariko ntibimukundire kwitabira ku mpamvu zitandukanye.
Kuri iyi nshuro Israel Mbonyi n’abari kumufasha bahisemo gukora ibitaramo bibiri, kimwe cya VIP gifite ibiciro bihanitse, n’ikindi cya rusange byitezwe ko kizitabirwa cyane.
Nk’uko benshi bamuzi, ni igitaramo yakoze mu buryo bwa Live, aririmbira abantu mu gihe kirenga amasaha abiri.
Abarundi na bo bari bamutegereje ku bwinshi ubona banazi indirimbo ze hafi ya zose, biva inyuma bamufasha kuziririmba no kuzibyina igitaramo kiryoha kurushaho.
Israel Mbonyi uririmba aganira n’abafana be, yageze hagati abibutsa ko ubwo yatangiraga urugendo rwo gukorera Imana yakundaga cyane abahanzi b’i Burundi.
Ati “Ngiye kubabwira ijambo rimwe, njye ubwo nari ntangiye gukorera Imana, nakundaga cyane indirimbo z’abahanzi b’i Burundi. Zaramfashije mbega bambereye icyitegererezo baba imbarutso ku buhanzi bwanjye.”
Aha yari amaze gufata amarangamutima yabo ahita anabaririmbira uduce duto tw’izo yakuze akunda, abafana nabo baramufasha.
Nyuma yo kuriirimba indirimbo ze hafi ya zose Israel Mbonyi yasoje igitaramo ashimira abatari bacye bari bacyitabiriye ndetse abibutsa ko ku wa 1 Mutarama 2022 afite ikindi gikomeye.
Ibi bitaramo byose byitezwe kubera ahitwa Zion Beach, kuri ubu kwinjira bikaba ari ibihumbi 30FBu.


















































Amafoto&Video:Nsengiyumva Emmy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!