00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Big Fizzo yinjiye muri sinema

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 Kamena 2021 saa 10:56
Yasuwe :
0 0

Umunyamuziki akaba icyamamare mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko mu gihugu cy’u Burundi, Big Fizzo cyangwa Farious,#yamaze kwinjira muri sinema.

Uyu mugabo umaze imyaka itari mike akunzwe mu muziki w’i Burundi, ari gukina muri filime yitwa ‘Nobela’.Ni filime imaze amezi atandatu itangiye gutegurwa ariko imaze ukwezi n’igice itangiye gusohoka.

‘Nobela’ filime Big Fizzo agaragaramo, ayikinanamo na Channy Queen uba ari umufasha we, uyu akaba umwe mu bahanzikazi bafite izina rikomeye mu Burundi.

Igeze ku gace ka kane ikaba ari imwe mu zigezweho mu Burundi by’umwihariko ku zitambuka kuri Youtube.

Big Fizzo ubusanzwe ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Burundi no mu karere akaba nyiri inzu ifasha abahanzi ya Bantu Bwoy.

Uyu muhanzi yakoze indirimbo zirimo ‘Sinarinzi’ yatumye aba ikimenyabose, ‘Ndakumisinze’, ‘Bajou’, ‘Munyana’ n’izindi nyinshi.

Kuri ubu Big Fizzo akunzwe mu ndirimbo nka; Indoro yakoranye na Charly na Nina, Kokota, Million faces n’izindi nyinshi.

Big Fizzo yinjiye muri sinema y'i Burundi
Big Fizzo akina muri filime 'Nobela' ari umugabo wa Chany Queen umwe mu bahanzikazi bafite amazina akomeye mu Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .