00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Abahanzikazi Monia Fleur na Belle 9ice bakozanyijeho bapfa Sat-B

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 April 2025 saa 09:09
Yasuwe :

Abahanzikazikazi Monia Fleur na Belle 9ice bari mu bafite amazina akomeye mu Burundi, bakozanyijeho ku mbuga nkoranyambaga bapfa Sat-B, uri mu bagezweho muri iki gihugu.

Uku gukozanyaho kwatangiye kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Facebook, aho Belle 9ice yabanje kwishongora kuri Monia Fleur amubaza niba umugabo we yari ameze nk’aho yamutije, yamuryohereje.

Uyu mukobwa yashyize ubutumwa kuri Facebook buherekejwe n’amafoto ya Sat-B na Monia Fleur, arangije aragira ati “Monia Fleur nizere ko umugabo wanjye yakuryohereje.”

Monia nta kuzuyaza yahise aza ahatangirwa ibitekerezo ku butumwa bwa mugenzi we, amubwira ko uretse kumuryohereza azi kunoza amabanga y’abashakanye mu buryo bwimbitse.

Ibi bitekerezo by’aba bakobwa ntabwo byakiriwe neza n’abakurikira umuziki bamaze iminsi binubira ko nta muhanzi w’Umurundi ukirenga umutaru ngo agere kure abe yarenza umuziki we imbibi z’u Burundi.

Ibi babishimangira banemeza ko kuba nta n’umwe uhakomoka watumiwe mu birori bya Trace Awards biheruka kubera muri Zanzibar ari ikibazo gikomeye.

Abandi bavuze ko aba bahanzi bashobora kuba bagiye guhurira mu ndirimbo bakaba babikoze kugira ngo bongere kuvugwa cyane.

Sat-B yatumye abahanzikazi Monia Fleur na Belle 9ice bakomanya imitwe
Belle 9ice ni umwe mu bahanzikazi bagezweho i Bujumbura
Monia Fleur akorera umuziki mu Burundi ariko afite umubyeyi umwe w'Umunyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .