00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burna Boy yageze i Nairobi ari kumwe n’itsinda riyobowe n’umubyeyi we (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 February 2025 saa 11:47
Yasuwe :

Burna Boy utegerejwe mu gitaramo kigomba kubera mu Mujyi wa Nairobi ku wa 1 Werurwe 2025, yamaze kugera muri Kenya ari kumwe n’itsinda ry’abamuherekeza riyobowe n’umubyeyi we.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Gashyantare 2025 ni bwo Burna Boy n’abo bari kumwe bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Jomo Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya kuva mu 1964 kugeza mu 1978.

Akigera ku kibuga cy’indege, Burna Boy yakiriwe n’uwateguye iki gitaramo, Madfun wari kumwe n’itsinda ry’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye muri Kenya.

Burna Boy yageze muri Kenya ahurirana n’inkuru za Polisi yo muri iki gihugu ihamagararira abaturage kuzitwararika umutekano ku bazaba bitabiriye iki gitaramo ndetse no kwitega umuvundo w’imodoka mu Mujyi wa Nairobi.

Mu byo Burna Boy yasabye mbere yo kujya i Nairobi, harimo kwishuurwa agera kuri miliyoni 1$ (arenga 1 400 000 000Frw) bakamwishyurira indege ye yihariye, abamutumiye bakazirikana ko we n’itsinda bari kumwe bazaba muri hoteli y’inyenyeri eshanu.

Uretse kuba ari hoteli y’inyenyeri eshanu, igomba kuba irimo ibyo kunywa bifuza, imbuto n’amazi, hakiyongeraho n’icyumba cyo kunyweramo itabi.

Burna Boy w’imyaka 33 y’amavuko ni umwe mu bahanzi bagezweho ku Isi nzima, akaba akunzwe mu ndirimbo nka On the law, Last Last, Ye, For my hand yakoranye na Ed Sheeran n’izindi nyinshi.

Burna Boy akigera ku kibuga cy'indege muri Kenya
Burna Boy yari aherekejwe n'abarimo nyina umubyara ari nawe mujyanama we
Byari ibyishimo ubwo Burna Boy yahuraga n'uwamutumiye muri Kenya
Burna Boy agiye kuririmbira muri Kenya aho yahembwe arenga 1 400 000 000Frw
Burna Boy yakiriwe n'itangazamakuru ryinshi muri Kenya

Amafoto: Tresor Raban


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .