Buri wese atekereze igare ashaka! Mico the Best yagowe no gusobanura igare yaririmbye mu ndirimbo ye nshya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Kamena 2020 saa 01:19
Yasuwe :
0 0

Indirimbo zikubiyemo amagambo aganisha ku bikorwa bibera mu buriri zikomeje kwiganza mu by’abahanzi nyarwanda by’umwihariko muri iyi minsi, Mico The Best wasohoye indirimbo ye nshya yise “Igare” na we yagowe no gusobanura ibyo aririmbamo, niba nta sano bifitanye n’ibyamamaza imibonano mpuzabitsina.

Mico The Best yabwiye IGIHE ko we yaririmbye igare risanzwe ngo nubwo hari benshi babyumvise ukundi.

Yagize ati”Iriya ndirimbo nakabaye nta n’ikintu nyivugaho kuko hari igihe ujya gusobanura indirimbo ukayitandukanya n’iyo umuntu yashakaga kumva. Nshatse sinayisobanura ariko irisobanuye.”

“Nayisohoye ku munsi w’aba papa. Muzehe yarambyaye arandemera, ndavuga nti icyo yampaye nimbona uwo tugisangira nzamuhaho. Icyo rero muzehe yampaye nakise igare, ahari ikibazo ni uko hari amagare ari mu mitwe y’abantu ariko njye naririmbye igare bajyaho bagakata bakanyonga iburyo ibumoso […]”.

Mico The Best yavuze ko adashobora kubuza abantu gutekereza ibindi bintu mu gihe aribyo bumva mu ndirimbo ye. Ati”Njye sinakubuza gutekereza ibindi bintu, kuko nanjye naramutse neza nabitekereza.”

Mico yavuze ko kuva na cyera hari abahanzi benshi bagiye baririmba indirimbo abantu bakazifata uko babishaka ariko mu by’ukuri abahanzi babisobanura bakagaragaza urundi ruhande rutari urutekerezwa na benshi.

Ati "Ababifashe nk’aho naririmbye ubusambanyi nabo nta kibazo, nkora umuziki kugira ngo nshimishe abantu, kugira ngo ntange ubutumwa hazemo ubutumwa kwishima no kubyina hanyuma buri wese uko yafashe igare turi kumwe."

Iyi ndirimbo nshya ya Mico The Best yakozwe mu buryo bw’amajwi na Madebeat mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Fayzo.

Uyu muhanzi ari gutegura album ye nshya ateganya gusohora mu Ukuboza 2020.

Reba ikiganiro na Mico The Best

Reba indirimbo "Igare" ya Mico The Best

Mico The Best yavuze ko ntakibi abona mu kuba hari abatekereza ko indirimbo ye irimo ibihabanye n'umuco nyarwanda kuko atariko kuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .