Marina na Social Mula bahishuye uko banogeje umugambi wo kuririmbana n’uko byari bimeze muri Studio

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Mutarama 2021 saa 11:17
Yasuwe :
0 0

Mu minsi mike ishize Marina na Social Mula basohoye indirimbo bahuriyemo bise ‘Ndabazi’, bakoze nyuma y’igihe kinini buri umwe yifuza gukorana n’undi.

Igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse ku byifuzo byabo bose nyuma y’igihe igihe buri umwe yifuza gukorana n’undi.

Social Mula aganira na IGIHE yagize ati “Umunsi umwe naganiraga na Bad Rama ibijyanye n’akazi hazamo igitekerezo cyo gukorana na Marina, byahuriranye n’uko nanjye nabishakaga twemeza kuyikora.”

Marina yavuze ko acyumva ko agiye gukorana indirimbo na Social Mula byari ugusubiza ibyifuzo yari amaranye igihe.

Nyuma yo kwemeranya gukorana bagahana umunsi, baje guhamya umugambi bajya muri studio.

Ni indirimbo Marina yavuze ko batangiye gukora kuva saa kumi z’umugoroba bakageza ahagana saa saba z’igicuku, uwo munsi ngo bagiye kuryama akazi ko gufata amajwi bakarangije.

Marina avuga uko yabonye Social Mula muri studio, yagize ati “Ni umusore w’umuhanga, ntekereza ko uko mumwumva aririmba indirimbo yasohotse atari ko aba ameze muri studio. Afite ijwi ryiza cyane rwose.”

Social Mula we ahamya ko ikintu yabonye kuri Marina mu gihe bakoranaga ari uko akunda ibyo akora akanabishyiramo umuhate.

Ikindi ni uko uyu mukobwa akunda ibintu bikorwa bikava mu nzira, ati “Ni umuhanzikazi wita kuri buri kamwe, aba ashaka gukora indirimbo ku buryo mufata amajwi neza kandi bikarangira. Ntabyo kumubwira ngo azagaruke gusubiramo ibitagenze neza, ahava birangiye kandi neza.”

Muri studio ubwo bakoraga iyi ndirimbo byari ibyishimo byo ku rwego rwo hejuru, Junior Multisystem wayikoze yaba umugabo wo guhamya umwuka wari uhari.

Kuba yari itararangira neza, ntibyababujije ko muri Gashyantare 2020 ubwo berekezaga ku mugabane w’u Burayi barahise bayifatira amashusho.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu Bubiligi aho Social Mula na Marina bakoreye igitaramo bahuriyemo na Riderman.

Igitekerezo cyo gufatira aya mashusho ku mugabane w’u Burayi cyatanzwe na Marina, gihabwa umugisha n’ubuyobozi bwa The Mane.

Social Mula ahamya ko we babimubwiye igihe yiteguraga kujya i Burayi bamusaba kwitwaza imyenda yo gukoresha.

Ifatwa ry’aya mashusho naryo bahamya ko ryagenze neza, yakozwe na Julien umusore w’Umunyarwanda usanzwe ukorera amashusho y’indirimbo bamwe mu bahanzi b’abanyarwanda batuye ku mugabane w’u Burayi.

Aba bahanzi bavuze ko itariki yo gusohoka kw’iyi ndirimbo yageze hari ibitaranoga neza mu mashusho yayo, bituma bayisohora mu buryo bw’amajwi.

Yaba Marina cyangwa Social Mula bijeje abakunzi babo ko amashusho yayo nayo azasohoka vuba cyane.

Marina muri iyi ndirimbo aba asaba Social Mula ko yamuha umwanya n’urukundo akirinda kugwa mu mutego w’abandi bakobwa bashobora kumwifuza.

Ati” Abo bakobwa ndabazi nta n’umwe utakwifuza, Queen Cha na Kate ndabizi bakwifunga!”

Social Mula na we hari aho aririmba agira ati “ Abasore ndabazi nta n’umwe utakwifuza, Junior na Kaboss ndabizi bakwifunga.”

Birinze kuvuga ahavuye iki gitekerezo, icyakora bahamya ko ari ibintu bisanzwe bibaho mu muryango nyarwanda.

Social Mula yavuze ko yari yarahoze yifuza gukorana na Marina kuko ari umukobwa uzi kuririmba
Social Mula yararikiye abakunzi b'umuziki we amashusho y'indirimbo yakoranye na Marina
Marina nawe ahamya ko yari yarahoze yifuza gukorana na Social Mula kuko yinjiye mu muziki ari umuhanzi akunda
Marina ahamya ko Social Mula afite ubuhanga buhambaye mu kuririmba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .