00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Buri munsi ndi kumwe nawe uba ari impano: Ishimwe Clement kuri Knowless wujuje imyaka 34

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 October 2024 saa 12:31
Yasuwe :

Ishimwe Clement abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yateye imitoma umugore we Butera Knowless amwifuriza isabukuru y’imyaka 34 yujuje, amwibutsa ko imbere habo habahishiye byinshi.

Mu magambo ye, Ishimwe Clement yagize ati “Isabukuru nziza rukundo rw’ubuzima bwanjye. Buri munsi ndi kumwe nawe uba ari impano, kandi ndagushimira ibitwenge, urukundo na byinshi byo kwibuka twiremeye dufatanyije.”

Ishimwe Clement yakomeje yifuriza umugore we isabukuru nziza, ati “Imbere yacu haduhishiye byinshi bihebuje rukundo rwanjye. Umunsi mwiza udasanzwe kuri wowe ndetse n’ahazaza heza tugenda twubaka dufatanyije.”

Uyu muhanzi yavutse ku wa 1 Ukwakira 1990.

Butera Knowless wasohoye album ye ya mbere ‘Komeza’ mu 2011, kuri ubu ari mu bahanzikazi bahagaze bwuma mu muziki kuko afite uburambe bw’imyaka 15.

Mu 2016 nibwo Butera Knowless na Ishimwe Clement biyemeje kurushinga nyuma yo gukora ubukwe bwavugishije abatari bake.

Kugeza ubu Ishimwe Clement na Butera Knowless bamaze kwibaruka abana batatu.

Butera Knowless na Ishimwe Clement baherutse kwizihiza imyaka umunani ishize barushinze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .