00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Buravan yatangaje itariki azamurikiraho album nshya n’umunsi w’igitaramo cyayo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 Ugushyingo 2021 saa 02:26
Yasuwe :

Burabyo Dushime Yvan ukoresha amazina ya Yvan Buravan mu buhanzi yavuze ko yitegura gushyira hanze album nshya mu mpera z’umwaka ariko igitaramo azayimurikiramo akazagikora mu mpeshyi ya 2022.

Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru, kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Ugushyingo 2021, aho yasobanuye ibyo amaze kugeraho binyuze mu mushinga we ‘Twande’ uherutse guhembwa na Imbuto Foundation.

Yvan Buravan uherutse gusohora indirimbo ‘Tiku Tiku’, yabwiye abanyamakuru ko umushinga we ‘Twande’ yawutekereje agamije kwagura umuziki w’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Ati “Kwanda nk’Abanyarwanda turumva icyo bisobanuye, ni ukwaguka. Nanjye ndashaka kwagura umuziki w’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga nkoresheje guteza imbere imbyino n’injyana gakondo.”

Massamba Intore wafashije bya hafi Yvan Buravan yaba mu mushinga we no mu gukora iyi album akaba n’umukozi muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yashimye igitekerezo yagize cyo kwagura umuziki w’u Rwanda ndetse amubwira ko azaharanira kugishyigikira.

Yvan Buravan yanakomoje kuri album ye ya kabiri yitegura gusohora tariki 19 Ukuboza 2021.

Uyu muhanzi yavuze ko atazahita akora igitaramo cyo kuyimurika ahubwo ateganya kuzasohora indirimbo, akazimenyekanisha hanyuma akazataramira abakunzi be nyuma.

Igitaramo cy’imbaturamugabo Yvan Buravan azamurikiramo album ye nshya giteganyijwe kuba ku wa 30 Nyakanga 2022. Iyi album yise ‘Twaje’ izaba igizwe n’indirimbo icumi.

Yvan Buravan yavuze ko igice cy’iyi album kizaba kigizwe n’indirimbo z’umwimerere wa Kinyarwanda ariko zicuranze mu buryo bugezweho, ni icyemezo kigamije kumenyekanisha umuziki w’u Rwanda no gukomeza kuwagura.

Yvan Buravan aganira n'itangazamakuru ku mishinga ye
Yvan Buravan agiye kumurika Album ye nshya yise 'Twaje'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .