Buravan yasendereje ibyishimo abakurikiye Iwacu Muzika Festival (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Kanama 2020 saa 11:36
Yasuwe :
0 0

Burabyo Dushime Yvan umaze kwamamara nka Yvan Buravan, yanyuze abakurikiye igitaramo Iwacu Muzika Festival, cyabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Ni mu ruhererekane rw’abahanzi bagiye bataramira abakunzi babo muri iri serukiramuco barimo Bruce Melodie, Mani Martin, Queen Cha, Riderman, Igor Mabano n’abandi benshi.

Ibitaramo bya Iwacu Muzika 2020 biri gutambuka kuri Televiziyo Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, bitewe n’uko Isi muri rusange iri mu bihe byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Buravan ni we wari utahiwe, yabanjirijwe ku rubyiniro n’abanyempano banyuze mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi rigamije guhishura impano z’urubyiruko, barimo Dope Zilha n’umuhanzi w’imideli Kanyana Nadine.

Harrimo kandi n’umusizi Bahati Innocent wamamaye mu muvugo witwa ‘Rubebe’.

Buravan yinjiye ku rubyiniro ari kumwe n’intore zamufashaga gushimisha abari bakurikiye iki gitaramo, ahita yanzika n’indirimbo ze zirimo ‘Just Dance’, ‘Si Belle’, ‘Inkuru’, ‘Oya’, ‘Garagaraza’ n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi yanyuzagamo agasuhuza abamukurikiye cyane cyane abakobwa, akanamwenyura. Yagezemo hagati yereka abantu umuhanzi Ruti Joel, avuga ko ari ahazaza h’umuziki nyarwanda.

Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byatewe inkunga na Banki ya Kigali, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Tembera u Rwanda na ArtRwanda- Ubuhanzi.

Iwacu Muzika Festival ni ubwa kabiri iri kuba, ariko mu mwaka wa 2019 yazengurutse mu ntara zose z’igihugu, abahanzi batandukanye bashimisha abakunzi babo.

Umuhanzi w'imideli Kanyana Nadine witabiriye Art Rwanda Ubuhanzi ari gusobanurira abantu ibijyanye n'ubuhanzi bwe
Umusizi Bahati yanyuze abakurikiye iki gitaramo
Ibyishimo byari byose kuri Buravan
Cyari igitaramo gikomeye nubwo abantu bakireberaga kuri televiziyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .