Buravan, Michaël Sengazi na Hervé Kimenyi bazifashishwa mu kwezi ko kwizihiza imyaka 50 OIF imaze

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Gashyantare 2020 saa 04:27
Yasuwe :
0 0

Buri mwaka tariki 20 Werurwe, Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) uyobowe na Louise Mushikiwabo, ibihugu biwugize byizihiza umunsi mpuzamahanga wawuhariwe.

Ni igikorwa cyatangiye mu 1988, nk’uburyo abari muri uyu Muryango wa OIF uhurije hamwe abaturage bavuga Igifaransa basaga miliyoni 300 ku Isi, bakwishimira ururimi rw’Igifaransa rukoreshwa na byinshi muri byo.

Kuri iyi nshuro muri uyu mwaka wa 2020, birihariye cyane cyane kuri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda. Ku rwego mpuzamahanga ho hazaba hizihizwa imyaka 50 uyu muryango wa OIF umaze utangijwe.

Iki gikorwa kizabera mu Rwanda ku bufatanye n’Ibigo bya Leta bitandukanye birimo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’iy’uburezi, abadipolomate bahagarariye ibihugu bigize uyu muryango n’abandi bayobora OIF.

Muri Werurwe hateganyijwe ibikorwa bitandukanye mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko hazabanza icyo gutangiza ku mugaragaro uku kwezi nk’uko kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 uyu muryango umaze.

Chargé d’Affaires muri Ambasade y’u Bufaransa i Kigali, Jérémie Blin na Juliette Bigo uyobora Ikigo Ndangamuco cy’Abafaransa mu Rwanda bazagirana ikiganiro n’itangazamakuru ku wa 04 Werurwe 2020 saa tanu za mu gitondo kuri Onomo Hotel.

Ibindi bikorwa biteganyijwe harimo igitaramo cy’umuhanzi Yvan Buravan wegukanye Prix découverte RFI mu 2018 kizabera muri Serena Hotel ku wa 20 Werurwe 2020, guhera saa mbili z’umugoroba aho kwinjira bizaba ari ubuntu.

Ikigo Ndangamuco cy’Abafaransa mu Rwanda cyateguwe n’igikorwa cy’amarushanwa kizahuza abanyempano mu kuvuga imivugo by’umwihariko yo mu rurimi rw’Igifaransa. Kizabera ku nzu y’imyidagaduro ya Kimisagara ku wa 14 Werurwe 2020 hagamijwe kuzamura impano nshya. Uzaba uwa mbere umuvugo we uzatunganywa werekanwe mu gitaramo cya Buravan.

Hateganyijwe amarushanwa ya bandes dessinées [inkuru zishushanyije] yateguwe ku bufatanye na éditions Bakamé, abahize abandi bazatangazwa ku wa 21 Werurwe 2020 ibikorwa byabo bigaragazwe mu gihe cy’icyumweru mu isomero rusange ry’Umujyi wa Kigali mu gihe cy’icyumweru.

Uku kwezi kuzasozwa na Wallonie-Bruxelles, Michaël Sengazi watwaye Prix RFI Talents du rire 2019 na Hervé Kimenyi bazataramira abazitabira umugoroba wiswe Francofourires , mu gitaramo cy’urwenya kizabera muri Kigali Cultural Village ku wa 28 Werurwe.

Uyu muryango washingiwe i Niamey muri Niger tariki 20 Werurwe 1970, utangizwa n’ibihugu 21 byiganjemo ibyahoze bikolonijwe n’u Bufaransa.

Kuri ubu ugizwe n’ibihugu 84 birimo ibinyamuryango byuzuye 54, ibihugu bine byiyunze n’ibihugu 26 by’indorerezi.

Louise Mushikiwabo niwe muyobozi wawo, yatangiye kuwuyobora muri Mutarama 2019.

Buravan afite igitaramo ku wa 20 Werurwe 2020 kizabera muri Kigali Serena Hotel
Hervé Kimenyi azagaragara mu gitaramo cy'ukwezi ko kwizihiza imyaka 50 OIF imaze
Michaël Sengazi watwaye Prix RFI Talents du rire mu 2019 azasusurutsa abazitabira iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza