00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bulldogg, Riderman, Fireman na Bushali bahurijwe mu gitaramo cy’amateka muri BK Arena

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 11 September 2022 saa 04:05
Yasuwe :

Ibihangange mu Njyana ya Hip hop mu Rwanda bigiye guhurira ku rubyiniro rumwe mu gitaramo cy’amateka cyiswe ‘Rap City Season 1’, gitegerejwe kubera muri BK Arena, ku wa 17 Nzeri 2022.

Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya mbere gifite umwihariko kuko kizahuriramo abaraperi gusa, ibikigira icyihariye ugereranyije n’ibisanzwe bibera muri iyi nyubako ya BK Arena yakira ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro.

Abahanzi bamaze kwemeza ko bazaririmba muri iki gitaramo barimo Bulldogg, Bushali, Fireman, Ish Kevin na Riderman n’abandi batandukanye.

Iki gitaramo cyateguwe na QA Venue Solutions ifatanyije na BK Arena, kizahuza abaririmbye Hip hop kuva mu myaka yo hambere n’abagezweho mu kiragano gishya hagamijwe gukomeza gushimisha abakunzi bayo.

Abazacyitabira bateganyirijwe ibikorwa bitandukanye bizibanda ku kwidagadura. Abazacyinjiramo bakoresheje ikarita y’ikoranabuhanga ya ‘BK Arena Prepaid Card’ bazahabwa igabanyirizwa rya 100% ku matike bazagura.

Iyi karita ya BK Group yashyizweho igamije gufasha urubyiruko rudafite konti koroherwa no kuyitwaraho amafaranga, ishobora gukoreshwa nk’izindi za banki ndetse ikaba yanakwinjirirwaho mu mikino n’ibikorwa by’imyidagaduro bibera muri BK Arena.

BK Arena Prepaid Card igura 5000 Frw, ishyirwaho amafaranga y’u Rwanda ariko umukiliya ashobora kuyishyuramo serivisi cyangwa mu yandi yo ku rwego mpuzamahanga nk’amadolari.

Ushobora kugura amatike yo kwinjira mu gitaramo unyuze aha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .