Akomoza kuri album ye ‘Impeshyi 15’ atabashije kumurika, Bull Dogg yavuze ko yabaye aretse kuyisohora kuko yari afite ibikorwa byinshi bituma ayigiza inyuma.
Ati “Nari narateganyije gusohora album yanjye ‘Impeshyi 15’ ariko byagiye bihurirana n’ibindi bikorwa byinshi byashyigikira injyana ya Hip Hop, njye buriya ndeba injyana muri rusange kurusha uko nareba ibikorwa byanjye.”
Ku rundi ruhande, Bull Dogg yavuze ko mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2025 ari bwo azaba ayisohora cyane ko ibikorwa byo kuyitegura byarangiye.
Ibi Bull Dogg yabikomojeho nyuma yo kwegukana ibihembo bibiri mu Isango na Muzika Awards, aho yahembwe nk’Umuraperi w’umwaka ndetse ahabwa n’igihembo cy’Umuhanzi wakoze album y’umwaka ‘Icyumba cy’Amategeko’ ahuriyeho na Riderman.
Uyu muraperi ahamya ko ubu igikorwa ashyizemo imbaraga ari igitaramo ‘Icyumba cya rap’ kizabera ku musozi wa Rebero ku wa 27 Ukuboza 2024, kikazahuriramo abaraperi barenga 12.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!