Ibi bikubiye mu butumwa uyu muraperi yatambukije ku mbuga nkoranyambaga, aho yibukije abamukurikira ko Tom Close ari umwe mu bahanzi yubaha bikomeye.
Ati “Tom Close nta kindi mugomba usibye kumwubaha. Tuziranye imyaka irenga 15, icyo gihe cyose yambereye umuvandimwe n’umujyanama mwiza wafatiraho urugero. Ndamwifuriza iterambere we n’umuryango we no guhozaho umutima wo gukunda igihugu.”
Ibi Bull Dogg yabigarutseho nyuma y’uko aba bahanzi bombi bashyize hanze indirimbo ya gatatu bakoranye bise ‘Cinema’ kuri ubu yanamaze gusohoka mu buryo bw’amashusho. Ikirikiye iziririmo ‘Igikomere’ bakoranye mu myaka irindwi ishize ndetse na ‘A voice note’ yasohotse kuri album ‘Essence’ ya Tom Close yagiye hanze mu 2023.
Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Tom Close yahamije ko Bull Dogg ari umuhanzi bahuza cyane.
Ati “Igihe cyose tukiri kumwe muri uyu muziki, ntarawuvamo cyangwa ngo awuvemo, ni umuhanzi duhuza cyane ku buryo iyi siyo ndirimbo ya nyuma dukoranye, tuzanakorana n’izindi nyinshi.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!