00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bull Dogg arayoboye! Abaraperi batanu b’ibihe byose mu mboni za Papa Cyangwe na Racine

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 May 2025 saa 03:13
Yasuwe :

Abaraperi Papa Cyangwe na Racine bahurije ku rutonde rw’abaraperi batanu b’ibihe byose kuri bo, by’umwihariko bakareba ku ruhare rwabo mu gutuma iyi njyana ihora ihagaze bwuma mu mitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda.

Aba bahanzi uretse guhuza ku rutonde rwa bagenzi babo batanu basanga bakwiye icyubahiro kidasanzwe mu muziki, banahuje uburyo bakurikirana.

Bull Dogg

Papa Cyangwe ahamya ko impamvu yashyize Bull Dogg ku mwanya wa mbere, ari uko ari umugabo witangiye injyana ariko agakunda bikomeye gufasha barumuna be.

Ku rundi ruhande, Papa Cyangwe yashimiye Bull Dogg kuba ari umuntu ugerageza kujyana n’ibigezweho ku buryo umuziki utajya umusiga.

Riderman

Papa Cyangwe yagaragaje ko Riderman yambuye Hip Hop kuba injyana y’imbobo nk’umwe mu babayeho neza ariko banafite umuryango ariko ku rundi ruhande, yanakoze indirimbo nyinshi zakunzwe bikomeye.

Ahamya ko Riderman ari umwe mu baraperi bagaragaje ko wabaho neza ukora Hip Hop kandi atarigeze anagaragara mu nkuru z’ibiyobyabwenge n’ifungwa rya hato na hato.

Jay Polly

Papa Cyangwe ahamya ko Jay Polly ari umwe mu baraperi bagaragaje ko Hip Hop ari injyana ikunzwe bikomeye ndetse abantu barabibona.

Ku rundi ruhande Jay Polly ni umwe mu bahanzi bakoze indirimbo zakunzwe bikomeye nk’uko n’abakunzi be bagiye babimwereka mu bitaramo bitandukanye.

P Fla

Ku bwa Papa Cyangwe P Fla ni umwe mu baraperi batazibagirana kubera uburyo yinjije ‘Gang Star Rap’ mu Rwanda, yadukana imyambarire n’imivugire ya Kiraperi biragenda bihindura uruganda rw’umuziki.

Uyu muraperi ahamya ko benshi mu baraperi bakiri bato bakuze bigana P Fla yaba mu mivugire n’imyambarire.

Fireman

Uyu muraperi wabarizwaga mu itsinda rya Tuff Gang, Papa Cyangwe ahamya ko aza kuri uru rutonde kuko ari umuhanga mu muziki by’umwihariko akagira impano idasanzwe n’umurava mu kazi.

Ku rundi ruhande Racine na we ahamya ko ahuje na Papa Cyangwe uburyo uru rutonde yaruvuze ndetse n’impamvu bakaba bazihuje.

Ati “Urutonde turaruhuje ndetse n’impamvu urebye zijya kumera kimwe rwose.”

Papa Cyangwe na Racine bari mu baraperi bamaze igihe mu muziki w’u Rwanda, nubwo badahabwa amahirwe kenshi mu bitaramo ariko bafite ibikorwa bitari bike.

Muri iyi minsi aba baraperi bahuriye mu ndirimbo yabo nshya bise ‘100’ baherutse gushyira hanze yaba mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Papa Cyangwe amaze imyaka mu muziki yinjiyemo agurishije iduka ry'imyenda
Racine ni umwe mu baraperi bamaze imyaka myinshi mu muziki
Yaba Papa Cyangwe na Racine bahuriza ku kuba Bull Dogg ari muraperi w'ibihe byose mu Rwanda
Papa Cyangwe na Racine bashimira Riderman kuba yarubahishije injyana ya Hip Hop
Jay Polly witabye Imana, ni umwe mu baraperi bafatwa nk'ab'ibihe byose na bagenzi babo
Aba baraperi bemeza ko P Fla ari umwe mu b'ibihe byose iyi njyana yagize
Ubuhanga bwihariye buri mu byatumye Fireman yisanga mu baraperi b'ibihe byose mu mboni za Papa Cyangwe na Racine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .