Bukuru witabiriye ArtRwanda- Ubuhanzi yasohoye indirimbo ye ya mbere

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Nzeri 2020 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’igihe gito cyane irushanwa rya ArtRwanda- Ubuhanzi ribaye, abanyempano barinyuzemo batangiye kugaragariza u Rwanda ubuhanga bwabo mu muziki.

Uwase Bukuru Christiane ukoresha izina rya Bukuru wanyuze muri iryo rushanwa kuri ubu yashyize hanze indirimbo ya mbere yise ’Indamu’.

Uyu muhanzikazi winjiye mu muziki nyuma yo gushyira ku ruhande ibijyanye n’amasomo, avuga ko ArtRwanda- Ubuhanzi ari irushanwa ryamuhumuye amaso rimwereka ko kuririmba yakoraga yikinira bishobora kuvamo akazi.

Ati“ArtRwanda- Ubuhanzi kuri njye yabaye nk’inshitura. Mbere naririmbaga byo kwishimisha. Ibintu byo kwandika indirimbo zanjye nkazishakira injyana sinigeze mbyiyumvamo. Numvaga kuba nzi indirimbo z’abandi bihagije. Muri ArtRwanda- Ubuhanzi nahuye n’abandi bana b’abahanga ntangazwa no kubona ibintu byo kwigana indirimbo z’abandi batabikozwa, numva ngize ishyaka bimvanamo ubunebwe.”

Yakomeje avuga ko bahawe urubuga rwo kugaragaza impano zabo no kuzibyaza umusaruro.

Yagize ati”Baduhaye urubuga rwo kugaragaza icyo dushoboye, ni ubwa mbere nari mbonye amahirwe yo kuririmba mbihemberwa, batwigishije kubyaza impano zacu umusaruro. Byatumye mbona ubuhanzi mu yindi sura yuko ari ikintu cyagirira abantu akamaro.”

Usibye kubaha urubuga uyu muhanzikazi ashimira ArtRwanda- Ubuhanzi kuba barabafashije kubona ibitaramo bikomeye nka Iwacu Muzika Festival y’uyu mwaka yaririmbyemo.

Bukuru yinjiye mu muziki nyuma yo gushyira ku ruhande ibijyanye n’amasomo. Kuri ubu yaminuje muri “Business management” muri Mount Kenya.

Uyu mukobwa yanyuze mu bigo nka Byimana filles mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, no muri Lycée notre Dame de Cîteaux.

Indirimbo ya mbere uyu muhanzikazi yakoze yise “Indamu” iririmbye mu njyana gakondo, icyakora ngo ntabwo ariyo azakomerezamo kuko n’izindi azishoboye.

Yagize ati” Njya kwandika iyi ndirimbo nashakaga ikintu abanyarwanda bazisangamo, bazibonamo kandi numvaga ari ubutumwa buremereye. Numvaga byaba byiza nyikoze mu njyana ya Gakondo ariko mu by’ukuri ntabwo numva ko ariyo njyana nzajya ndirimbamo gusa, ntabwo nshaka kwishyiraho imipaka kuko n’ibindi ndabishoboye.”

Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo Bukuru yavuze ko agiye kugerageza gukoresha imbaraga nyinshi mu muziki ku buryo yasohora indirimbo nyinshi akagaragariza Isi impano ye bwite.

Bukuru ni umwe mu banyempano bamuritswe na ArtRwanda- Ubuhanzi
Nubwo yatangiye yirwanaho mu muziki, ngo afite icyizere cy'uko yabona abamufasha mu gihe baba bumvise impano ye yacuruza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .