00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Jolly Mutesi yatanze imashini zidoda 25 ku bangavu batewe inda zitateganyijwe (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 December 2024 saa 07:13
Yasuwe :

Miss Jolly Mutesi yatanze imashini 25 ku bakobwa barangije amahugurwa yo kudoda bahawe babifashijwe n’umuryango ‘Gasore Foundation’ washinzwe na Gasore Serge ukorera mu Karere ka Bugesera.

Uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2016, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko iki ari igikorwa yakoze mu rwego rwo kwinjira neza mu gihe cyo kwizihiza iminsi mikuru.

Ati “Mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru, nasuye ikigo cya Gasore Foundation ngira umwanya wo kuganira n’abana 25 basoje amasomo yo kudoda ndetse buri umwe mugenera imashini yamufasha kwiteza imbere.”

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Jolly Mutesi yavuze ko yishimiye gusura aba bana bakaganira, ndetse akabereka ko imbere habo heza hashoboka by’umwihariko abaha inkunga y’imashini kuri buri wese muri 25 barangije amahugurwa.

Mu ijambo rye nyuma y’icyo gikorwa, yavuze ko icyamuteye imbaraga zo gutera inkunga abo babyaye bakiri bato ari ukugira ngo abakomeze be guheranwa no kuba barabyaye imburagihe kuko ubuzima bugikomeje.

Yavuze ko ubwabyo kuba baremeye kurera muri ibyo bihe ari ubutwari bwa mbere bagize kuko bamwe muri bo bari bakinakeneye kurerwa.

Ati “Nahuye n’aba bana turaganira, mbereka ko nubwo banyuze mu bihe byo kubyara mu buryo butateganyijwe ariko imbere yabo ari heza, ni nayo mpamvu nabahaye imashini zo kudoda buri umwe mu barangije amahugurwa.”

Yibukije abo bakobwa kandi ko mu gihe umwana arezwe neza wese ashobora kuvamo uw’ingirakamaro mu buzima hatitawe ku kuba yararezwe na nyina gusa ndetse bogomba gukomeza ibibateza imbere kuko ubuzima bwabo bugikomeje.

Abakobwa bahawe inkunga na Miss Mutesi Jolly bamushimiye ndetse bamwifuriza umugisha uturuka ku Mana.

Iki kigo cya GSF cyatewe inkunga gikorerwamo ibikorwa by’ingeri nyinshi harimo uburezi, ubuvuzi, kwita ku bafite amikoro make n’ibindi bigirwamo uruhare n’abaterankunga batandukanye bafatanya na Gasore Serge wagishinze mu myaka 10 ishize.

Ubwo Miss Jolly Mutesi yari ageze ku cyicaro cy'umuryango wa 'Gasore Foundation'
Jolly Mutesi yabanje kuganira n'abana bafashwa na 'Gasore Foundation'
Jolly Mutesi yahaye imashini abana 25 barangije amahugurwa yo kudoda
Abana barererwa muri 'Gasore Foundation' bahawe Noheli na Miss Jolly Mutesi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .