Iki gitaramo cyatangiye ahagana saa munani, ntabwo kigeze gihabwa agahenge n’imvura yari yiyemeje kwirirwa igwa mu Mujyi wa Nyamata aho cyari cyabereye.
Umuhanzi Ruti Joel ni we wabimburiye abandi bahanzi ku rubyiniro, mu gihe kingana hafi n’isaha ari ku rubyiniro, uyu musore yashimishije abakunzi be.
Nyuma yo kuva ku rubyiniro, imvura nyinshi yahise yisuka abantu bajya kugama icyakora mu minota mike yatangiye kugenza make abantu basubira mu myanya yabo batangira gushaka uko bakongera kwidagadura.
Bushali ni we muhanzi wahise ajya ku rubyiniro. Uyu muraperi ukunzwe, yataramiye abakunzi be mu tujojoba duke twari tukigwa, icyakora kubera kwikanga ko yakongera kugwa abahanzi bari basabwe kugabanya iminota bamara ku rubyiniro.
Bushali wamaze ku rubyiniro iminota igera kuri 20, akivaho yahaye umwanya Danny Nanone.
Uyu muraperi uri mu bamaze kwemeza ko akunzwe n’abatari bake, iminota 20 yari yahawe ngo ashimishe abakunzi be ntabwo yabashije kuyimara kuko imvura yamusanze ku rubyiniro mu gihe yiteguraga gusoza.
Nyuma yo kubona ko imvura itaguye ari nyinshi, abateguye iki gitaramo bahisemo ko gikomeza baha umwanya Kenny Sol na we ashimisha abakunzi be nubwo akavura katamuvaga ku bitugu.
Kenny Sol wari kumwe n’inkumi isanzwe imufasha ku rubyiniro, yahaye umwanya Bwiza na we asusurutsa abakunzi be mu gihe cy’iminota 20.
Bwiza akiva ku rubyiniro, Bianca na MC Buryohe bari bayoboye iki gitaramo bahise bahamagara Chriss Eazy wagombaga gukurikira kugira ngo asusurutse abakunzi be.
Uyu muhanzi utorohewe n’imvura yari yamaze kuba nyinshi, ntabwo yigeze acika intege ahubwo yahaye ibyishimo abakunzi be mu minota itari myinshi yari yahawe.
Umuhanzi wagombaga gusoza igitaramo ni Bruce Melodie ariko mu gihe yiteguraga kujya ku rubyiniro, umuyaga wari wamaze kwiyongera ku buryo yaba we n’ubuyobozi bwa EAP butegura ibi bitaramo bahise bafata icyemezo cyo guhagarikira aho igitaramo.
Icyakora Bruce Melodie yasabye ko yahabwa iminota itanu akishora mu mvura, mu ijwi rye yegera abakunzi be abaririmbira uduce duto duto twa zimwe mu ndirimbo ze ahita ava ku rubyiniro arataha.
Nyuma y’iki gitaramo, Bruce Melodie yavuze ko bafashe icyemezo cy’uko ataririmba mu nyungu z’abafana.
Ati “Hari hari kugwa imvura irimo umuyaga mwinshi, tubonye bishobora gutera impanuka twafashe icyemezo cy’uko ntaririmba kuko icya mbere ni ubuzima bw’abantu.”
Mushyoma Joseph wamamaye nka Bubu, Umuyobozi wa EAP isanzwe itegura ibi bitaramo yabwiye abanyamakuru ko bahagaritse iki gitaramo kubera umuyaga mwinshi babonaga ko ushobora gutera impanuka.
Ati “Nyuma yo kubona ko imvura irimo umuyaga mwinshi washoboraga gutera n’impanuka, twahisemo guhagarika igitaramo kuko icya mbere ni ubuzima bw’abantu kuruta ikindi icyo ari cyo cyose.”
Bubu yahamije ko ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika by’umwaka utaha bizaba mu mpeshyi ya 2025 bazakora ibishoboka byose bikagera i Nyamata mu rwego rwo kuvamo ideni abakunzi b’umuziki bari bitabiriye icy’uyu munsi.
Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!