Iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Bugesera kuri Hoteli yitwa ‘Tuza Inn’, aho Abanyarwanda n’abanyamahanga bakunda imodoka bari babukereye bagiye kwihera ijisho.
Ni igikorwa cyari kigizwe n’ibice bitatu, birimo kumurika imodoka na moto zifite umwihariko, kurushanwa kugaragaza udushya mu kuzitwara ndetse n’icy’umuziki, aho ababyitabiriye bagombaga kugorobereza mu gitaramo cyari cyatumiwemo DJ Marnaud na Tag Team bo muri Afurika y’Epfo.
Mu modoka zamuritswe higanjemo izifite umwihariko wo kuba zikozwe mu buryo budasanzwe cyangwa izo usanga zimaze igihe kirekire mu muhanda ariko zikibasha kugenda.
Uretse kumurika imodoka na moto, abahanga mu kuzitwara nabo bahawe rugari bagaragaza ubuhanga bwabo ibyasize itsinda ryitwa Subaru Team ryo muri Uganda ryeretse benshi mu bibeshyaga ko bazi imodoka ko bagifite byinshi byo kwiga.
Ubwo abatwaraga imodoka na moto mu buryo budasanzwe bari bamaze kugaragaza ubuhanga bwabo, ahagana Saa Mbiri, Muyango Claudine wayoboye ibi birori yahamagaye abantu ngo begere urubyiniro hakurikireho umuhango wo gushimira abitwaye neza ari nako hakurikiraho gahunda ya muzika.
Tag Team bari bahageze kare bamaze no gusuzuma ibyuma byabo, abantu batangiye kwegerana ngo bacinye akadiho, hahise haduka amakuru y‘uko inzego z’Ubuyobozi zitegetse ko umuziki uzima.
Ahagana Saa Tatu n’igice z’ijoro, abateguye ibirori basabwe kwimura urubyiniro bakarujyana hafi n’amacumbi abari bafashe ibyumba bagombaga kuraramo, ndetse ninako babigerageje gusa benshi mu bari bitabiriye ibi birori bahise bitahira cyane ko bwari bwamaze no kwira.
Tag Team na DJ Marnaud byarangiye badasusurukije abakunzi b’umuziki nubwo baje kujyanwa mu kabyiniro kitwa Inferno gasanzwe ari akabari bateguye iki gitaramo baba ariho basusurukiriza abakunzi babo.
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!