Ni ibiti Bwiza yifuza gutera mu rwego rwo kurengera ibidukikije ndetse no kurushaho guteza imbere imirire myiza mu miryango, akaba yarifuje guhera mu Karere ka Bugesera asanzwe atuyemo.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abanyeshuri biga mu bigo bibarizwa mu Murenge wa Rilima, ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwari buyobowe n’Umuyobozi wako, Richard Mutabazi.
Nyuma y’iki gikorwa, Bwiza yabwiye IGIHE ko iki gikorwa cyagenze neza ashimira abafatanyabikorwa be barimo Umuryango w’aba-Scouts, n’ubuyobozi bw’Akarere.
Ati “Ni iby’agaciro kuba uyu munsi wagenze neza, ndashimira abafatanyabikorwa banjye bambaye hafi kuva ku munsi wa mbere. Ndashimira aba Scouts ariko by’umwihariko ndashimira Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera.”
Bwiza yavuze ko iki gikorwa kizakomereza mu yindi mirenge kuko icyifuzo cye ari ugutera ibiti ibihumbi 200 biribwa mu rwego rwo guteza imbere imirire ndetse hanabungabungwa ibidukikije.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!