00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Migambi yahishuye uko urupfu rwa Se rwamurokoye intambara muri Ukraine

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 April 2022 saa 08:46
Yasuwe :

Umuhanzi Migambi Gilbert uzwi nka Migambi Nyawe uherutse gutahuka aturutse muri Ukraine, yahishuye uko urupfu rwa Se rwamubereye imbarutso yo kurokoka intambara u Burusiya buherutse gushoza kuri iki gihugu.

Iyi ntambara imaze gukomerekeramo ibihumbi by’abaturage mu gihe abarenga miliyoni 10 bamaze kuyihungira mu bihugu bituranyi, abandi babarirwa mu bihumbi bakaba barayitakarijemo ubuzima.

Imibare itangazwa igaragaza ko inyubako 1800 zimaze gusenywa mu gihe igiteranyo cy’imitungo imaze gutikirira muri iyi ntambara irenga miliyari 550 z’amadolari ya Amerika.

Mbere gato ko intambara itangira, Migambi ni umwe mu Banyarwanda bari batuye muri Ukraine wabashije kuhava bitaratangira.

Mu kiganiro na IGIHE, Migambi yavuze ko yatashye agiye kunamira se we (Mukeshabatware Dismas) wari uherutse kwitaba Imana.

Migambi yerekeje muri Ukraine mu 2020 agiye kwiga mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza, muri Kanama 2021 nibwo yaje kuhava ataha mu Rwanda kunamira Se wari uherutse kwitaba Imana.

Uyu musore yari atuye mu Mujyi wa Ternopil uri mu yatewe bwa mbere n’ingabo z’u Burusiya.

Migambi avuga ko yatashye mu Rwanda muri Kanama 2021 mu buryo bwo kunamira Se mu gihe yiteguraga gusubira muri Ukraine, nibwo yabonye amakuru y’intambara ikomeye muri iki gihugu ahitamo kuguma hamwe.

Ati “Urupfu rwa muzehe rwaranzengereje cyane, byatumye ntaha kugira ngo mwunamire nanaruhuke agahinda nari maranye iminsi […] mu gihe rero nateguraga gusubirayo nasanze ibintu byakaze, nsanga ibyari ibibazo mbigiriyemo umugisha.”

Kugeza ubu Migambi avuga ko yahisemo kuguma mu Rwanda aho yasubukuye ibikorwa bya muzika cyane ko asanzwe ari umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Uretse ibi ariko mbere yo kwerekeza ku Mugabane w’u Burayi yari asanzwe ari umunyamakuru w’imyidagaduro wakoze kuri Radio1 na Magic FM.

Migambi asanzwe ari umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
Migambi na Se Mukeshabatware Dismas mbere yuko uyu mubyeyi yitaba Imana
Migambi yavuye muri Ukraine agiye kunamira Se birangira arokotse n'intambara y'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .