00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie yongeye Dubai na Canada muho agiye gutaramira

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Nyakanga 2021 saa 12:42
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gutangaza ibitaramo bibiri Bruce Melodie azakorera i Burundi, uyu muhanzi yongeyeho ibindi bibiri birimo icyo azakorera muri Canada n’icyo azakorera i Dubai mu mpera z’uyu mwaka.

Bruce Meodie uherutse gutangaza ko afite ibitaramo bizazenguruka Isi ‘Kigali world tour’, ku ikubitiro yamaze gutangaza bine byamaze kwemezwa.

Kugeza ubu ibitaramo by’uyu muhanzi byamaze kwemezwa harimo bibiri bizabera i Burundi tariki 28-29 Kanama 2021 nyuma azataramira i Edmonton muri Canada tariki 28 Nzeri 2021 mu gihe tariki 30 Ukuboza 2021 azaba ataramira i Dubai.

Kugeza ubu ibi ni byo bitaramo bimaze kwemezwa mu gihe byitezwe ko hashobora kwiyongeraho n’ibindi.

Uyu muhanzi agiye gutaramira mu Burundi nyuma y’uko mu mpera za 2018 igitaramo yari yaratumiwemo cyo kwizihiza Noheli kitabaye kubera impamvu z’umutekano muke.

Usibye ibi bitaramo byamaze gutangazwa, hitezwe ko hari n’ibindi bizavugwa mu minsi iri imbere birimo ikizabera muri Kenya, u bubiligi, u Bufaransa ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bruce Melodie yongeye Dubai na Canada muho agiye gutaramira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .