Ibi uyu muhanzi yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gutaramira mu Karere ka Ngoma.
Ubwo yari amaze gutaramira i Ngoma, Bruce Melodie abajijwe uko yabonye abakunzi be bamwakiriye avuga ko ku bwe atatinda ku migendekere y’igitaramo, ahubwo yibanda ku iterambere yabonye mu turere amaze iminsi ataramiramo.
Ati “Ntabwo ndi butinde ku gitaramo cyane kuko cyagenze neza […] ahubwo njye ikintu nabonye. Ubundi najyaga nza nambaye ‘lunettes’, ubu si ko naje, naje ndeba. Imihanda ya Ngoma ukuntu abantu bari ku murongo n’uburyo twakoranye imyitozo ngororamubiri, Ngoma na Nyagatare imbere cyane.”
Ibi Bruce Melodie yabigarutseho nyuma y’uko mu mijyi ya Ngoma na Nyagatare hagaragara imihanda ikiri mishya yuzuye kandi isa neza, ibikora ku mitima ya benshi bagenderera utu turere.
Uyu muhanzi yaboneyeho umwanya wo gutumira abakunzi b’umuziki we mu Mijyi ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ bitegereje kwerekezamo ahereye ku bo mu Karere ka Bugesera gatahiwe ku wa 28 Nzeri 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!