Uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be mu buryo bwa ‘live’ kuri Instagram.
Ati “Nyuma y’indirimbo mfitanye na Diamond na Brown Joel wo muri Nigeria, mfitanye indi ndirimbo na DJ Maphorisa na Focalistic bo muri Afurika y’Epfo.”
Yavuze ko izi ndirimbo zizajya hanze zikurikiranye. Iyi ye na Diamond na Brown Joel, yakozwe mu buryo bw’amajwi na C-Tea Beat, umwe mu ba-Producer bafite izina rikomeye muri Afurika mu gihe amashusho yayo yakozwe n’Umunya-Uganda, Sacha Vybz.
Melodie ntabwo yigeze avuga ibirambuye, ku mushinga we n’aba Banyafurika y’Epfo.
N’ubwo yateguje izi ndirimbo ariko Bruce Melodie yanahise aboneraho kwihaniza, abantu bakunze guharabika abahanzi ndetse no kubavangira mu kazi kabo ka buri munsi.
Ati “Mwubahe umuhanzi n’akazi ke, mwubahe umuntu wese wakoze akazi n’uko yagakoze. Ibyo na we utekereza ko bikugaburira, na we umuntu yaza akabisenya umunota. Njye n’abafana mbibazaho. Murashaka ko bizagenda bite? Ntabwo ari uko Coach Gael yanshoyemo amafaranga, mbere y’uko aza nakoraga ibintu byinshi kandi byiza. Mu muziki nahuriyemo n’urwango rwinshi. Njya mbona abaza uyu munsi biriza.”
Yakomeje avuga ko kugeza ubu buri wese ari gushyira imbaraga mu kubaka igihugu, ariko hakaba abandi bari ku ruhande bo bagenzwa no gusenya nta kindi kintu bashyize imbere.
Ati “Turi kubaka igihugu gito. Gifite ibintu byose bito kugira ngo tukigire icyo ku rwego rwo hejuru, noneho hari umuntu uri ahandi hantu uri gusenya [...] ibyo bintu muzabireke. Iyo umuntu ari gukora ikintu nka kiriya ntabwo mubona nk’umuntu utagira ubwenge.”
Yavuze ko iyo na we abishaka yari gufungisha abantu kuko bitari kumunanira, ariko yemeza ko atari kubikora kuko yaterezaga abana babo bantu yari kuba ahemukiye, asaba abafite urwango kwiga gukundana.
Ati “Impamvu tudahangana namwe, ni uko mutegenewe imbaraga zanjye. Iyo wubakiye ku gusenya, usenyuka vuba. Ntabwo ndigera na rimwe mfata imbaraga zanjye ngo nzishyire ku muntu, kuko iyo mbikora nanjye nari gufungisha abantu abana babo ntibabone ibiryo ku isahani, ariko ntabwo tubikora. Mwige gukundana.”
Bruce Melodie yaherukaga guhurira mu ndirimbo na Blaq Diamond bo muri Afurika y’Epfo bise “Niki Minaji”



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!