00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie yasoje urugendo rwe muri RDC

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 April 2022 saa 10:40
Yasuwe :

Bruce Melodie yasoje urugendo rw’icyumweru yari amaze iminsi akorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yakoranye indirimbo na Innoss’B uri mu bahanzi bakunzwe muri iki gihugu.

Ubwo yari akigera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Bruce Melodie yahise akorana indirimbo na Innoss’B ndetse banavuyeyo imaze gufatirwa amashusho.

Iyi ndirimbo ya Bruce Melodie na Innoss’B mu buryo bw’amajwi yafashwe inatunganywa na Madebeats mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akazanatunganywa na Sasha Vybz.

Uretse gukorana indirimbo na Innoss’B, Bruce Melodie yabwiye IGIHE ko yagize amahirwe yo guhura n’abandi banyamuziki bakomeye muri Congo baganira ku bikorwa bitandukanye.

Ati “Njye nagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngiye gukorana na Innoss’B, ariko nagize n’amahirwe yo guhura n’abandi bahanzi bakomeye tuganira ku ngingo zitandukanye zirimo n’ubufatanye mu muziki. Ni igihugu nagiriyemo ibihe byiza.”

Bruce Melodie amaze iminsi akorana indirimbo n’abandi bahanzi biganjemo abakomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Yakoranye na Eddy Kenzo nubwo indirimbo itarasohoka, Harmonize bakoranye ebyiri zirimo na ‘Totally Crazy’ yamaze kujya hanze, zikiyongera kuri ‘Sawa sawa’ yakoranye na Khaligraph Jones wo muri Kenya.

Aherutse kandi guhura A’Salfo Traore wamenyekanye mu itsinda rya Magic System.

Bruce Melodie avuye muri RDC akoranye indirimbo na Innoss'B

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .