00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie yasohoye indirimbo A l’aise yakoranye na Innoss’B

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 September 2022 saa 12:13
Yasuwe :

Bruce Melodie yasohoye indirimbo yakoranye ‘A l’aise’ yakoranye na Innoss’B uri mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni indirimbo igiye hanze nyuma y’amezi atatu aba bahanzi bafashe icyemezo cyo guhagarika gahunda yo kuyisohora bitewe n’uburyo muri Kamena 2022 umwuka wari mubi cyane hagati y’u Rwanda na RDC.

Muri Kamena 2022 Bruce Melodie na Innoss’B bari basohoye amafoto ateguza abakunzi babo indirimbo nshya biteguraga gusohora icyo gihe, nyuma y’iminsi mike aba bahanzi bafashe icyemezo cyo kubihagarika.

Nyuma y’amezi atatu, kuri uyu wa Gatanu Bruce Melodie yayishyize hanze isohokana n’amashusho yayo.

Iyi ndirimbo nshya ya Bruce Melodie na Innoss’B mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Madebeats mu gihe amashusho yayo yo yafashwe na Sasha Vybz.

Iyi ndirimbo igiye hanze nyuma y’izindi uyu muhanzi yari amaze igihe asohora zirimo ‘Akinyuma’ na ‘Arabinyegeza’ yasohoye mu minsi ishize ubwo yari avuye i Burundi mu bitaramo yahakoreye nyuma y’ibizazane bikomeye.

Iyi ndirimbo nshya ya Bruce Melodie ibaye iye ya gatatu akoranye n’umuhanzi wo hanze y’u Rwanda mu gihe cy’amezi make amaze akorana na sosiyete ya 1:55AM Ltd iri kumufasha mu muziki.

Uretse A l’aise yakoranye na Innoss’B uyu muhanzi yasohoye izirimo; Totally Crazy yakoranye na Harmonize na Nyoola yakoranye na Eddie Kenzo.

Bruce Melodie yanakoranye n’itsinda riri mu yakunzwe muri Uganda B2C.

Bruce Melodie yasohoye indirimbo yakoranye na Innoss’B wo muri RDC
Innoss'B ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .