00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie yasabye imbabazi abafana na APR FC

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 26 May 2024 saa 07:10
Yasuwe :

Mbere yo kwerekeza i Londres , Bruce Melodie yasabye imbabazi abafana ba APR FC bari biteze kumubona abataramira mu birori byo kwakira igikombe cya Shampiyona iyi kipe yashyikirijwe mu birori byabaye tariki 12 Gicurasi 2024.

Ibi birori byari byatumiwemo abahanzi mu rwego rwo gususurutsa ababyitabiriye byabereye kuri Kigali Pele Stadium byaririmbyemo Riderman na Chris Eazy.

Mbere y’uko ibi birori biba, abakunzi ba APR FC bari babwiwe ko Bruce Melodie azabataramira gusa byarangiye ntawe umuciye iryera.

Bruce Melodie mu kiganiro yagiraye na 1:55 AM Media yasabye imbabazi abafana ba APR FC ndetse n’abakunzi be bari bizeye ko azabataramira muri ibyo birori bishimira igikombe cya Shampiyona APR FC yari yegukanye ku nshuro ya 22.

Uyu muhanzi avuga ko yagombaga kubataramira ariko aza guhura n’ibibazo byinshi bitamuturutseho.

Ati “Ni birebire ntabwo nabivugira hano, ni ibintu byinshi ntabwo byankundiye ariko ndihanganisha abafana bari biteze ko mpagera , ntabwo ari ibintu nagizemo uruhare kuburyo nakwanga kubaririmbira, barabizi ko mbemera cyane.”

“Ntabwo byankundiye mumbabarire rwose kandi nta ruhare na ruto nabigizemo. Harimo utubazo twinshi. Buriya inyuma y’amarido hari byinshi mutamenya ariko APR FC ndayikunda, ni ikipe ikomeye mu gihugu na Rayon Sport ndayikunda nkakunda Amavubi kurushaho, ariko nishimira kuba naba mu batanga ibyishimo ku munsi nk’uriya .”

Ubwo byamenyekanaga ko Bruce Melodie atakitabiriye ibi birori, bamwe bavuze ko uyu muhanzi yasabye kubakirwa urubyiniro ariko ababiteguye bamubwira ko bitashoboka kuko batari babyiteguye.

Urundi ruhande ruvuga ko Bruce Melodie yagombaga kuza muri ibi birori nk’umuhanzi wari utanzwe n’ikinyobwa cya Primus gisanzwe ari umuterankunga mukuru wa Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere dore ko asanzwe ari Brand Ambassador wacyo, gusa byageze aho asaba kwishyurirwa akazi ko kuririmba yari agiye gukora nk’uko abandi bahanzi bari bishyuwe.

Kuri ubu Bruce Melodie na Producer Element bitegura gushyira hanze indirimbo nshya berekeje mu Bwongereza aho bakoze igitaramo ku mugoroba wa tariki 25 Gicurasi 2024 cyiswe ‘Shady Mixtape’ ra i Londres ku nshuro ya gatandatu.

Bruce Melodie yasabye imbabazi abakunzi ba APRFC bari bizeye ko bazamubona mu birori byo kwakira igikombe cya shampiyona iyi kipe yari yegukanye ku nshuro ya 22

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .