Ni ibirori byatangijwe n’igitaramo cya Live uyu muhanzi yakoze mu rwego rwo gutaramira inshuti ze n’abamufashije mu muziki, agira n’umwanya wo kubaganiriza hanyuma aboneraho kumurika indirimbo ‘Nyoola’ yakoranye na Eddy Kenzo.
Ni indirimbo kugeza ubu yanamaze gusohoka, ndetse muri ibi birori Bruce Melodie yari yatumiye Eddy Kenzo ngo abe ahari mu gihe cyo kuyimurika.
Uyu muhanzi wo muri Uganda yashimangiye ko yitabiriye ibi birori agiye gufasha umuvandimwe we n’umuhanzi akunda cyane.
Bruce Melodie mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko yari asanzwe ari umufana ukomeye wa Eddy Kenzo bityo ko ari we wamusabye ko bakorana indirimbo.
Ati “Eddy Kenzo nari nsanzwe mukunda ndi umufana we, ni njye wamusabye ko twakorana indirimbo nawe ambera umuvandimwe ntiyangora.”
Eddy Kenzo we yavuze ko akunda cyane impano ya Bruce Melodie ku buryo nawe yumva hari itafari yashyira mu kuyiteza imbere.
Ati “Bruce Melodie ni umusore ufite impano ikomeye, kumufata akaboko nanjye ni inshingano zanjye. Ngiye gushaka uko yakunguka abafana mu banjye yaba muri Uganda n’ahandi hose ku Isi.”
Eddy Kenzo yavuze ko we na Bruce Melodie hari ibikorwa byinshi bari guteganya gukorana birimo no guhurira mu bitaramo mu rwego rwo kumenyekanisha indirimbo ze.
Muri iki kiganiro ariko kandi, Bruce Melodie yaboneyeho kubwira abanyamakuru ko afite ibitaramo byinshi agiye gukorera hanze y’u Rwanda birimo ibizabera ku mugabane w’u Burayi n’ibizabera muri Amerika.
























Amafoto:Shumbusho Djasil
Video: Uwacu Lizerie
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!