00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie yakoze igitaramo cyo kwishimira amasezerano yagiranye na Kigali Arena

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Gicurasi 2021 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Bruce Melodie yataramiye abakunzi be, yishimira amasezerano yaraye asinyanye na Kigali Arena anashimira abamubaye hafi mu myaka amaze mu muziki.

Ni igitaramo cyabereye muri Kigali Arena, Bruce Melodie afatanyije n’itsinda rya Symphony Band basusurukije abakunzi b‘uyu muhanzi mu gihe kingana n’isaha yose.

Nyinshi mu ndirimbo zigezweho z’uyu muhanzi yaziririmbiye abakunzi be muri iki gitaramo cyakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Usibye Kenny Sol baririmbanye indirimbo Ikinyafu, iki gitaramo cyari icya Bruce Melodie wenyine.

Amasezerano uyu muhanzi yishimiraga, amwemerera gukorera ibintu bitandukanye muri Kigali Arena birimo nk’ibitaramo, ibiganiro n’itangazamakuru n’ibindi byose byatuma ahitabaza mu bikorwa bye ibyo aribyo byose.

Usibye kuba bazamufasha muri serivise zitandukanye, Bruce Melodie afite inshingano zo kwamamaza iyi nyubako y’imikino n’imyidagaduro.

Ni amasezerano byatangajwe ko afite agaciro ka miliyoni 150 Frw, icyakora ntabwo byavuzwe igihe azamara.

Bruce Melodie yataramiye abakunzi be
Uyu muhanzi yakoze igitaramo cyo kwishimira amasezerano yagiranye na Kigali Arena
Ni ibyishimo kuri Bruce Melodie ugiye kumara igihe akorera muri Kigali Arena ntacyo yishyuzwa
Kenny Sol afatanya na Bruce Melodie mu ndirimbo bahuriyemo yitwa Ikinyafu
Bruce Melodie yishimanye n'abakunzi be
Symphony Band yafashije bikomeye Bruce Melodie mu gitaramo cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .