Ubwo abahanzi bazaririmba mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival i Rubavu bitorezaga ku rubyiniro bazataramiraho ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Ukwakira 2024, Bruce Melodie yatunguranye azamukana na Bahati wo muri Kenya bazanafatanya.
Bahati umaze iminsi mu Rwanda byitezwe ko azafatanya na Bruce Melodie mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival kizabera ku kibuga cya Nengo mu Karere ka Rubavu ku wa 19 Ukwakira 2024.
Ubwo bitozaga, Bruce Melodie na Bahati bitoje indirimbo ‘Diana’ bakoranye hanyuma uyu mugabo wo muri Kenya ahita ava ku rubyiniro arusigira mugenzi we wakomeje kwitoza izindi ndirimbo.
Bahati umaze iminsi mu Rwanda, yagaragaye ari kumwe n’umugore we Diana ari nawe bakoreye indirimbo yakoranye na Bruce Melodie.
Byitezwe ko ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byari bimaze iminsi bizenguruka mu mijyi itandukanye bizasorezwa i Rubavu ku wa 19 Ukwakira 2024.
Ni ibitaramo byitabiriwe n’abahanzi barimo Bruce Melodie, Bwiza, Chriss Eazy, Danny Nanone, Bushali, Ruti Joel na Kenny Sol kuri ubu bikana byamaze gutumirwamo itsinda rya The Same rifite izina i Rubavu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!