00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie yakiriwe mu biro bya Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 June 2022 saa 05:27
Yasuwe :

Mbere yo kurangiza ibitaramo bye ku Mugabane w’u Burayi aho abisoreza mu Busuwisi mu ijoro ryo ku wa 17 Kamena 2022, Bruce Melodie yakiriwe mu biro na Ambasaderi Marie Chantal Rwakazina.

Bruce Melodie yakoreye ibitaramo mu bihugu bitandukanye, mbere yo gutaramira mu Busuwisi aho byitezwe ko abisoreza. Yabanje gusura Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu.

Mu kiganiro na IGIHE, Bruce Melodie yavuze ko yagize amahirwe yo guhura na Ambasaderi baganiriye ku ngingo zitandukanye.

Ati “Twaganiriye ku bintu bitandukanye, twe twamubwiye gahunda itugenza i Burayi na we atugira inama y’uko twakwitwara cyane ko ari we uzi neza imibereho y’Abanyarwanda bahatuye.”

Ikindi baganiriye ni uburyo bw’imikoranire hagati ya Ambasade n’uyu muhanzi, cyane ko bemeranyije ko mu gihe baba bamukeneye bamutumira na we agahabwa ikaze mu gihe yaba akeneyeyo serivise iyo ari yo yose.

Tariki 3 Gicurasi 2022 nibwo Bruce Melodie yerekeje ku Mugabane w’u Burayi aho amaze gukora ibitaramo mu bihugu bitandukanye birimo; u Bubiligi, u Bufaransa, Norvège, u Budage n’ahandi mbere y’uko asoreza mu Busuwisi.

Bruce Melodie yakiriwe mu biro na Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Marie Chantal Rwakazina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .