Bruce Melodie yahuye n’ubuyobozi bwa RITCO baganira ku kibazo bagize ku ndirimbo "Saa moya"

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 Kanama 2020 saa 07:53
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Bruce Melodie yahuye n’ubuyobozi bw’Ikigo Rwanda Interlink Company Limited (RITCO) gitwara abagenzi, baganira ku ndirimbo ’Saa Moya’ y’uyu muhanzi itaravuzweho rumwe, inakomoza kuri icyo kigo.

Ubuyobozi bwa RITCO buheruka gutangaza ko bwifuza guhura na Bruce Melodie bakaganira ku ndirimbo ’Saa moya’, aba aririmbira umukobwa ko ari buze kumushimisha kandi umwanya munini, agira ati “Sinkubipa [beep] ndagukerereza meze nka RITCO izamuka Shyorongi.”

Bwavugaga ko buteganya kuganira na Bruce Melodie kugira ngo busobanukirwe icyo yashatse kuvuga ubwo yakoreshaga izina rya RITCO.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2020, uyu muhanzi yahuye n’ubuyobozi bwa RITCO, abasobanurira ibyo yaririmbye ndetse birangira impande zombi zumvikanye.

Muri ibi biganiro, ubuyobozi bwa RITCO bwari buhagarariwe na Shillah Nayebare ushinzwe iyamamazabikorwa na John Gahigana, umunyamategeko w’iki kigo.

Mu kiganiro na IGIHE, Bruce Melodie yagize ati ”Nibyo koko twaganiriye, hari habayeho ikibazo cyo kudasobanukirwa ko nta kibi naririmbye ku kigo cyabo. Nta kibazo kinini bari babigizeho, ni uko batari babashije gusobanukirwa.”

“Nabasobanuriye ko nashyizemo ikigo cyabo mu rwego rwo kucyamamaza, byarashobokaga ko navuga ibindi bigo bitari n’ibyo mu Rwanda. Nahisemo icy’iwacu kuko nkeneye ko Abanyarwanda barushaho gukunda iby’iwabo kandi bakanabimenya. Nibaza ko RITCO nayamamaje hariya.”

Bruce Melodie avuga ko akurikije uko ibiganiro byagenze, afite icyizere ko n’imikoranire ye n’iki kigo ari ibintu bishoboka cyane.

Ati “Twaganiriye, nyuma yo kubasobanurira igitekerezo nari mfite bishimye. Ni abacuruzi nanjye nkaba umuhanzi ushobora kubafasha kwamamaza ibyo bacuruza. Birashoboka cyane rwose ko mu gihe kiri imbere wakumva twatangiye imikoranire.”

Saa Moya ni indirimbo iharawe muri iki gihe, nubwo abenshi bayishyize mu gatebo k’izindi nyinshi zisigaye zimakajwe, zivuga ku ngingo yo gutera akabariro.

Reba indirimbo "Saa moya" ya Bruce Melodie

Umuhanzi Bruce Melodie yahuye na Shillah Nayebare ushinzwe Iyamamazabikorwa na John Gahigana, umunyamategeko w’Ikigo Rwanda Interlink Company Limited (RITCO) gitwara abagenzi, baganira ku ndirimbo ’Saa Moya’ y’uyu muhanzi itaravuzweho rumwe, inakomoza kuri icyo kigo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .