"Abu Dhabi" ni indirimbo yagiye hanze benshi batungurwa n’uburyo Icyongereza kiririmbyemo cyanditse.
Iyi ndirimbo yayanditse afatanyije na Uncle Austin, umunyamakuru ubifatanya n’ubuhanzi.
Bruce Melodie yabwiye IGIHE ko nyuma yo kwandika indirimbo ye afatanyije na Uncle Austin, uyu ngo yamusabye kuyijyamo ariko arwana inkundura yo kumuhakanira.
Yagize ati "Twarayikoze yumva iraryoshye ashaka kujyamo kandi mu by’ukuri yari ari kumfasha; byansabye kumwinginga ngo ntajyemo, birangira abyumvise. Si ubwa mbere amfashije.”
“Tugitangira gukora indirimbo nkumva iraryoshye nahise numva ko nta wundi muntu uri bujyemo, kubyumvisha Uncle Austin icyakora byari bigoye.”
Nubwo ari indirimbo yumvikanamo inkuru y’umugabo ubwira umugore we wamutaye akanamusigana umwana, Bruce Melodie yavuze ko ari inkuru mpimbano idashingiye ku byabayeho.
Si ubwa mbere aba bahanzi bagonganye muri ubu buryo, kuko na Uncle Austin hari indirimbo yanze ko Bruce Melodie ko ajyamo nubwo yirinze kuyivuga izina.
Nubwo buri wese wagize uruhare mu ikorwa ry’iyi ndirimbo yishyuwe, Uncle Austin wafashije Bruce Melodie kuyandika we ngo aye ntarayabona.
Bruce Melodie wemera ideni avuga ko igihe azagira icyo abona azitura Uncle Austin wamufashije nubwo nta kiguzi runaka bumvikanye.
Bruce Melodie mu kiganiro ntiwavuga kuri Uncle Austin ngo atume mugisoza atamushimiye kuko uyu mugabo ari umwe mu babashije kubona impano ye agitangira umuziki ndetse aranamufasha.
Abu Dhabi yahisemo kuyikorera muri Tanzania ngo yagure imbago z’umuziki we
Bruce Melodie wakoreye indirimbo Abu Dhabi mu Rwanda, amashusho yayo yagiye kuyafatira muri Tanzania ndetse anatunganywa n’umusore w’icyamamare muri iki gihugu cy’igituranyi, Director Kenny.
Uyu muhanzi avuga ko yagize iki gitekerezo mu rwego rwo kwagura umuziki we ngo arebe ko yakwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki bo muri iki gihugu.
Yagize ati “Sinagiye muri Tanzania nshaka icyaro gusa, nashakaga uyinkorera bigatuma abenegihugu bashaka kureba indirimbo y’Umunyarwanda yakorewe iwabo. Ndashaka kwagura isoko ry’umuziki nkaninjirira irya hariya.”
Iyi ndirimbo nshya ya Bruce Melodie yakozwe mu buryo bw’amajwi na Element, naho amashusho yayo yafatiwe mu cyaro cyo muri Tanzania atunganywa na Kenny usanzwe akorera Diamond Platnumz.
Ikiganiro na Bruce Melodie
Indirimbo ’Abu Dhabi’ ya Bruce Melodie


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!