Bruce Melodie yahishuye uko yahuye na Nai, inkumi y’icyamamare muri Tanzania iri mu ndirimbo ‘Abu Dhabi’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Ugushyingo 2020 saa 04:19
Yasuwe :
0 0

Mu ndirimbo nshya ya Bruce Melodie, Abu Dhabi, hagaragaramo umukobwa w’icyamamare mu myidagaduro ya Tanzania ndetse wanamaze kwinjira mu muziki ku izina rya Nai.

Bruce Melodie yahishuye ko nubwo bakoranye ari we ubisabye, batari baziranye. Ahubwo ngo yamubonaga kuri Instagram.

Yakomeje ati “Tugeze muri Tanzania rero Kenny (wakoze amashusho y’iyi ndirimbo) yanyeretse uwo yifuza ko ajyamo, mubaza niba yabona umwe nabonye kuri Instagram, ahita amuhamagara.”

Nyuma y’ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo, yaba Bruce Melodie na Nai buri wese yahise akomeza gahunda ze, ku buryo nta n’uwigeze asigarana na nimero z’undi.

Ati ”Nta nubwo nigeze mvugana na we, twahuriye mu kazi ahita agenda nanjye nkomeza ibyanjye. Nibaza ko nongeye kwifuza ko tugira ibindi dukorana tutaburana. Kuko twese dukoresha imbuga nkoranyambaga kandi twaranabonanye, rero ntibyagorana.”

Nai usigaye wiyita Trap Queen, mu minsi ishize yinjiye mu muziki asohora indirimbo yise ‘Sio Saiz Yao’.

Uyu mukobwa ni umwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kuko afite abarenga miliyoni bamukurikira kuri Instagram.

Indirimbo Abu Dhabi ya Bruce Melodie igaragaramo uyu mukobwa ni imwe mu zigezweho, cyane ko mu gihe cy’icyumweru kimwe imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 500.

Ikiganiro na Bruce Melodie

Indirimbo ’Abu Dhabi’ ya Bruce Melodie

Itangazamakuru rya Tanzania rihora rihanze amaso uyu mukobwa kuko afite abamukuurikira benshi
Ni umwe mu bakorana bya hafi na Wasafi ya Diamond
Nai yamaze kwinjira mu muziki, umwe mu baraperikazi bashya mu ruganda rwa muzika ya Tanzania
Nai ni umukobwa w'ikimenyabose mu myidagaduro ya Tanzania
Bruce Melodie yavuze ko nubwo yari azi Nai, akaba ari na we wasabye ko ajya mu ndirimbo, batari baziranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .