00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie yahaye umugore we impano y’imodoka ku isabukuru ye y’amavuko (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 5 Gashyantare 2023 saa 10:03
Yasuwe :

Umuhanzi Itahiwacu Bruce yatunguye umugore we ku munsi yizihiza isabukuru y’amavuko amuha impano y’imodoka mu rwego rwo kumushimira kubera urukundo akomeje ku mwereka.

Si kenshi Bruce Melodie akunze kugaragaza umugore we ku mbuga nkoranyambaga gusa muri iki gihe asigaye abikora kenshi mu mafoto aherekezwa n’agambo meza yuje urukundo.

Mu magambo yanditse kuri uyu munsi ashimira umugore we ku isabakuru y’amavuko, yagize ati “Ejo, nizihije umugore utangaje wibye umutima wanjye kandi wambaye hafi mu bihe bikomeye n’ibyoroheje.”

“Urabikwiye, mfite akantu gato katuma umunsi wawe uba udasanzwe. Isabukuru nziza nanone rukundo rwanjye.”

Ku wa 6 Gicurasi 2021 Bruce Melodie yatangaje ko mu bitekerezo bye harimo gukora ubukwe n’umugore we bamaze imyaka irenga itandatu babana ndetse bakaba banafitanye abana babiri.

Bruce avuga ko iyi izaba ari impano ikomeye azaha uyu mubyeyi wamwibarukiye imfura n’ubuheta.

Bruce Melodie uri mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, kuva mu 2015 yatangiye kubana n’umugore we adakunze kugaragaza cyane, gusa ubwo yakoraga indirimbo yise ‘Katerina’ byavuzwe ko yayituye uyu mugore dore ko ari rimwe mu mazina ye.

Mu bikorwa byinshi uyu muhanzi ageraho mu rugendo rwe rwa muzika mu ijambo rye ntihaburamo gushimira umugore we.

Mu 2018 Bruce Melodie yashimiye mu buryo bukomeye umugore we wamuherekeje mu rugendo yamazemo amezi atatu ahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 8 yanegukanye icyo gihe.

Mu 2021 ubwo yashyiraga umukono ku masezerano y’imikoranire na Kigali Arena ubu yiswe BK Arena uyu muhanzi yashimangiye ko hari ibintu ateganya gukora ku bw’urukundo rukomeye akunda umugore we.

Bruce Melodie yatunguye umugore we, amuha imodoka
Imodoka Melodie yahaye umufasha we
Byari ibyishimo kuri Bruce Melodie n'umuryango we
Melodie avuga ko hari byinshi ateganya gukorera umufasha we ukomeza kumubaha hafi muri buri kimwe
Byari ibyishimo ku mufasha wa Bruce Melodie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .