00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie yagiye gufata amashusho y’indirimbo ye na Harmonize

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Ukuboza 2021 saa 12:31
Yasuwe :

Bruce Melodie n’itsinda ry’abantu barimo Meddy Saleh usanzwe uzwi mu gukora amashusho y’indirimbo na Madebeats wayibakoreye mu buryo bw’amajwi, berekeje muri Tanzania aho bagiye gukorera amashusho y’indirimbo ye nshya na Harmonize.

Iri tsinda ry’abagiye gufata amashusho y’indirimbo ya Bruce Melodie na Harmonize ryahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ukuboza 2021 ryerekeza muri Tanzania.

Ni amashusho bagiye gufata no gutunganyiriza muri Tanzania nyuma y’uko mu minsi ishize Bruce Melodie na Harmonize bahakoreye iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi.

Amakuru IGIHE ifite avuga ko Bruce Melodie afite ukwezi kose mu bikorwa bya muzika agiye gukorera hanze y’u Rwanda.

Nyuma yo kuva muri Tanzania byitezwe ko Bruce Melodie azahita yerekeza mu bihugu nka Afurika y’Epfo, Nigeria na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bivugwa ko azaba agiye kurangiriza umushinga w’indirimbo ye na Koffi Olomide.

Bruce Melodie yasubiye muri Tanzania aho agiye gufatira amashusho y'indirimbo ye na Harmonize
Bruce Melodie agiye kumara ukwezi hanze y'u Rwanda mu bikorwa bya muzika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .