00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie yageze i Kampala (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 December 2024 saa 09:00
Yasuwe :

Aherekejwe n’itsinda rya Symphony Band rizamucurangira ndetse na Coach Gael, Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, aho agiye gutaramira.

Bruce Melodie ategerejwe muri ‘Kampala Comedy Club’ yatumiwemo n’umunyarwenya Alex Muhangi.

Iki gitaramo byitezwe ko kizabera mu kabari kitwa ‘La cueva’ ku wa 19 Ukuboza 2024, akazagihuriramo n’abanyarwenya barimo Dr Hilary Okello, Teacher Mpamire, Cotilda, Napoleone n’abandi benshi.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amashilingi ya Uganda ibihumbi 100, miliyoni 1.2 ku meza y’abantu batanu ndetse na miliyoni ebyiri ku meza y’abantu umunani.

Bruce Melodie yerekeje i Kampala mu gihe akomeje imyiteguro yo gutaramira i Kigali, aho azumvisha abakunzi be kuri album ye ‘Colorful generation’ yitegura gusohora ku wa 21 Ukuboza 2024.

Ni igitaramo uyu muhanzi yatumiyemo abarenga 500 bazitabira bambaye imyenda y’imikara.

Mu bamaze kwemeza kuzitabira iki gitaramo, harimo Minisitiri w’Urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier.

Bruce Melodie ategerejwe mu gitaramo kizabera i Kampala ku wa 19 Ukuboza 2024
Ibyishimo byari byose kuri Bruce Melodie ubwo yari ageze i Entebbe
Akigera ku kibuga cy'indege cya Entebbe, Bruce Melodie yagaragazaga ibyishimo
Bruce Melodie yakiranywe urugwiro n'itsinda ritegura ibitaramo bya 'Kampala Comedy Club'
Nyuma yo kumuha ikaze bafatanye agafoto k'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .